James Swan yavuze ibyo yabwiye AFC/M23 i Goma, ashyira ku meza ibyihutirwa muri Congo

 

Umuyobozi mushya w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Umunyamerika James Swan, yatangaje ibyo yaganiriye n’abayobozi ba AFC/M23 mu ruzinduko aheruka kugirira mu mujyi wa Goma, aho ibiganiro byibanze ku mutekano, iyubahirizwa ry’agahenge n’inzira z’ibiganiro bigamije amahoro.

Ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ni bwo Swan yageze i Goma, aho yakiriwe n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rigenzura uwo mujyi, bagirana ibiganiro byagarutse ku bibazo bikomeye bikomeje kwibasira uburasirazuba bwa Congo.

Ku ruhande rwa AFC/M23, ibi biganiro byitabiriwe n’abarimo Umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23 Benjamin Mbonimpa, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Bahati Musanga Erasto n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Ubuvugizi bya MONUSCO kuri uyu wa Mbere, havuzwe ko ibiganiro byahuje Swan n’abo bayobozi byibanze cyane ku gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano, kunoza imikorere y’inzego zigenzura iyubahirizwa ry’agahenge, no gushaka uburyo bwo guteza imbere ibiganiro biri kubera i Doha ni i Washington.

James Swan yasabye impande zose zirebwa n’iki kibazo kubahiriza ibyo ziyemeje, no gushyira imbere ibiganiro aho gukomeza intambara.

Mbere yo kugera i Goma, Swan yari yabanje gusura imijyi ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru na Bunia mu ntara ya Ituri, aho yavuze ko yabashije kwibonera ibibazo bikomeye by’umutekano bikomeje kwibasira abaturage bo muri ibyo bice.

Yavuze ko muri izo ngendo yumvise impungenge z’abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara zirimo kuva mu byabo, ubwicanyi n’ubuzima bwo kubaho mu bwoba.

Swan yongeye gushimangira ko MONUSCO n’Umuryango w’Abibumbye biyemeje gushyira mu bikorwa imyanzuro ya 2773 na 2808 yafashwe n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano mu mwaka wa 2025, igamije kugarura amahoro n’ituze mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati: “Iyo myanzuro ishimangira kubahiriza ubwigenge, ubusugire, ubumwe n’ubudahangarwa bw’imbibi za RDC.”

Imwe muri iyo myanzuro isaba AFC/M23 kuva mu bice igenzura, mu rwego rwo koroshya inzira y’amahoro.

James Swan yavuze kandi ko MONUSCO izakomeza gushyira imbere ibikorwa byo kurinda abasivili, kugabanya umwuka mubi no gufasha Abanye-Congo kubona amahoro arambye amaze igihe ategerejwe.