Umuhanzi Jaja yashyize hanze indirimbo nshya yise Waguan yakoranye na Pmane Gelato, aho yavuze ko yayikoze agaragazamo ukuri ku buzima bwe ndetse n’urugendo rwamugejeje aho ari ubu.
Uyu muhanzi uba mu mujyi wa Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko “Waguan” atari indirimbo isanzwe yo kwidagadura gusa, ahubwo ari igihangano gikubiyemo amateka y’ubuzima bwe n’amasomo yakuye mu buzima yanyuzemo.
Jaja yavuze ko imbaraga zo gukora umuziki azikura mu buzima bwa buri munsi, yaba ibyo yabayemo mbere ndetse n’ibyo akomeje kunyuramo muri iki gihe.
Ati: “Aho nkura imbaraga zo gukora umuziki ni mu buzima bwanjye bwa buri munsi, ibyo nabayemo ndetse n’ibyo nkiri kubamo ubu. Mfata ubuzima bwanjye nkabukoramo indirimbo kugira ngo bwigishe abantu.”
Yavuze ko uburyo akora umuziki bwe bugamije gutuma abantu bishima kandi bakidagadura, ariko nanone bakumva ubutumwa buri mu bihangano bye.
Mu gice yavuze ko akunda cyane muri iyi ndirimbo harimo amagambo agira ati: “Chikepo nihere nakuriyemo, chineli ni ibere nakuruyeho, hope ni ibanga nacikamyeho,” aho agaragaza ubuzima bugoye yanyuzemo n’ibyamufashije gukomeza urugendo rwe.
Jaja yanagarutse ku buryo bamwe mu bahanzi bakunze gukora ibintu bisa, ashimangira ko umwihariko ari wo utuma umuhanzi aramba mu muziki.
Ati: “Hari abahanzi benshi ubona bakora ibintu bisa. Umuntu abona mugenzi we ageze kure akifuza gukora nk’ibye, ariko ntawigana umugisha w’undi. Ugomba gukora ibyawe no kuzana ibintu byihariye ni bwo abantu babikunda.”
Uyu muhanzi kandi yatanze ubutumwa ku rubyiruko rwifuza gukora umuziki, arusaba gukunda ibyo rukora no kudacika intege.
Yagize ati: “Iyo ukunda icyo ukora byose birashoboka. Kuba umuntu akora Hip Hop ntabwo bivuze ko aba anywa ibiyobyabwenge.”
Jaja yavuze kandi ko yari yarateguye gusohora album iriho iyi ndirimbo “Waguan”, ariko aza kubihagarika by’igihe gito kubera impamvu z’akazi, ahitamo kubanza gusohora indirimbo imwe imwe mbere yo gushyira hanze album yose.
Yakomeje avuga ko abakunzi be bamaze kwakira neza iyi ndirimbo ndetse ko batangiye kuyisangiza abandi nyuma y’amasaha make gusa isohotse.
Indirimbo “Waguan” ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ubutumwa buyirimo ndetse n’uburyo Jaja yagaragaje ukuri ku buzima bwe bishobora kuyigeza kure.



Reba hano indirimbo “Waguan” ya Jaja ft Pmane Gelato
