Amerika yamaganye igitero cya drone i Mushaki, isaba impande zose guhagarika imirwano.

 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaganye igitero cya drone cyagabwe mu gace ka Mushaki, muri Teritwari ya Masisi, cyakomerekeyemo abaturage benshi ndetse kikanasenya amazu yabo, isaba impande zihanganye guhagarika imirwano no kubahiriza ibyo ziyemeje mu nzira z’amahoro.

Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, aho amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abaturage benshi bakomerekeye muri ibyo bitero, bamwe bakabura aho bikinga nyuma y’uko amazu yabo yangiritse.

Umutwe wa AFC/M23, biciye ku muvugizi wawo Lawrence Kanyuka, washinje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba ari zo zagabye ibyo bitero bya drone, unavuga ko hari abaturage bahasize ubuzima.

Amashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe agaragaza abaturage bakomerekeye muri ibyo bitero bari kwitabwaho n’abaganga, bamwe bafite ibikomere bikomeye.

Amerika biciye mu Ishami ryayo rishinzwe ububanyi na Afurika, yamaganye ibyo bitero ndetse n’ubwicanyi bwabereye hafi y’Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Bagize bati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziramagana igitero cya drone cyagabwe i Mushaki muri Kivu y’Amajyaruguru uyu munsi, ndetse n’ubwicanyi bwo hafi ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Impande zose zigomba gutanga agahenge ko mu rwego rwo hejuru, zigashyira mu bikorwa ibyo guhagarika imirwano ziyemeje, zikarinda abasivile kandi zigashyira imbere ibiganiro no gucubya umwuka mubi.”

Nubwo Amerika yamaganye ibyo bitero, ntiyahise yemeza ku mugaragaro uruhande rwabigizemo uruhare, ibintu byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe banenze uburyo Washington yakomeje gusaba “impande zose” gutuza kandi hari uruhande rushinjwa gukoresha intwaro ziremereye ku baturage.

Igitero cya Mushaki cyiyongereye ku bindi bimaze iminsi bivugwa mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho hakomeje kuvugwa ibitero bikorwa hifashishijwe drone n’imbunda ziremereye, ibintu bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abasivile.