Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Irareba abashakanye gusa kandi mu buryo bwemewe n’ amategelo , dore akamaro utari uzi ko gutera akabariro hagati y’ abashakanye.

Mbere na mbere iyi nkuru irareba abashakanye kandi mu buryo bwemewe n’amategeko,mu buzima bwacu dukenera kubaka urugo ndetse tukagira umuryango w’abadukomokaho gusa niba uri umugabo cyangwa umugore menya ko gutera akabariro ari imwe mu nkingi zikomeye mu kubaka umuryango uhamye gusa menya ko bifite n’akamaro gakomeye ku buzima bwacu.

Muri iyi nkuru reka tugaruke ku kamaro ko gutera akabariro hagati y’abashakanye.

1.Bigabanya ibyago byo kurwara indwara y’umutima:Abahanga bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina ari byiza cyane ku mutima wacu kuko bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara y’umutima ndetse bifasha no mugukuza imisemburo ya kigabo (Testosterone) ndetse niy’abagore yitwa (Estrogen).

2.Bifasha umuntu gusinzira neza:Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina umubiri urisuganya ndetse uturemangingo n’imisemburo itandukanye igatangira gufasha umubiri kuruhuka neza bityo ibitotsi nabyo bikaboneka ntamananiza ndetse abahanga bavuga ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina basinzira neza ugereranyije n’abatayikora.

3.Bifasha umubiri w’umuntu kuzira umuze:Umugore w’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororocyere witwa Yvonne K.Fulbrigt yatangaje ko abashakanye bakunda gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo buhorahho bagira ubuzima budakunze kwibasirwa n’indwara ugereranyije n’abatayikora.

Akomeza avuga ko abantu bakora neza imibonano mpuzabitsina bakunda kugira umubiri ufite ubudahangarwa bukomeye aho umubiri wabo uba ufite amahirwe yo kutibasirwa n’indwara cyangwa udukoko dutandukanye dushobora kwangiza umubiri wacu.

4.Bigabanya ibyago byo kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso:Umushakashatsi ukomeye ndetse akaba n’umuhanga mu bijyanye n’ubuzima witwa Joseph J.Pinzone yatangaje ko gukora neza imibonano mpuzabitsina bigabanya ibyago byo kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso.

5.Ni ubwoko bw’imyitozo ngororamubiri:Si ibanga kuko ubushakashatsi bwerekanye ko gukora imibonano mpuzabitsina ari bumwe mu bwoko bwiza bw’imyitozo ngororamubiri,gukora imibonano mpuzabitsina bifasha umubiri kurekura imbaraga zingana nizo umuntu akoresha akora indi myitozo ngoraramubiri.

Related posts