Abasirikare b’u Burundi boherejwe gufasha ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano yo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bakomeje gutakaza ubuzima ku rugamba, mu gihe ingabo za Leta ya Kinshasa na zo zivugwaho gusubira inyuma mu duce tumwe na tumwe.
Amakuru ava ku rugamba ndetse no mu nzego za gisirikare, avuga ko abasirikare benshi b’u Burundi bakomeje kugwa mu mirwano ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwagura ibice ugenzura.
Bivugwa ko kubera ubwinshi bw’abahasiga ubuzima, ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi bwahinduye uburyo bwo kwakira no gushyingura imirambo y’abapfiriye ku rugamba. Mbere yajyanwaga hamwe ahantu hamwe hazwi nka “Guantanamo” cyangwa mu byumba bikonjesha, ariko ubu ngo ihita yoherezwa mu mitwe cyangwa za batayo aba basirikare babarizwagamo.
Hagati muri uku kwezi kwa Mata 2026, u Burundi bwohereje izindi ngabo nshya muri Congo. Ku wa 14 Mata, abasirikare barenga 600 bo muri Batayo ya 411 bahagurutse i Rumonge berekeza i Baraka muri Kivu y’Amajyepfo, aho bageze ku wa 15 Mata mbere yo koherezwa mu duce tw’imirwano.
Bakimara kugerayo, bahise bajyanwa gufasha bagenzi babo bari basanzwe bahanganye n’abarwanyi ba AFC/M23 mu bice bitandukanye.
Mu mirwano yabaye ku wa 19 Mata mu duce twa Mikenke, Gicumbi, Abara na Point Zero, amakuru avuga ko abasirikare barenga 100 bakomerekeye bikomeye, mu gihe abandi 12 bahise bahasiga ubuzima.
Ku rundi ruhande, ingabo za Kinshasa na zo zivugwaho guhura n’ibihe bikomeye muri iyo mirwano, aho mu bice bimwe by’imbere ku rugamba abasirikare bamwe bavuga ko bahitamo guhunga no gusubira inyuma kugira ngo barokore ubuzima bwabo, nyuma yo gusatirwa bikomeye.
Amakuru kandi avuga ko hari abasirikare bamwe b’u Burundi batishimiye iyi ntambara, bavuga ko batumva impamvu nyakuri barwanira muri Congo, bityo bagasaba gukurwa ku rugamba babona rudatanga icyizere cyo gutsinda.
Ibi bibaye mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo ikomeje gufata indi ntera, nubwo ibiganiro byo gushaka amahoro bikomeje.
