Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Imirwano ikaze hagati ya FARDC na M23 yasize abaturage b’i Kanombe no mu tundi duce bahunze ntihasigara n’uwo kubara inkuru

Mu duce tugera kuri dutanu two muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo habereye imirwano ikaze hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse na M23 yasize abaturage bahunze ntihasigara n’uwo kubara inkuru.

Kubera iyi mirwano yongeye kubura muri Rutshuru kuri uyu wa kabiri Kanama, byatumye Abaturage bo mu duce twa Kanombe, Kabaya, Nkokwe, Rubumba no mu duce bituranye bose bahambiriye utwangushye bahungira muri Rumangabo, Katale Bushenge ndetse hari n’abahungiye i Goma.

Urusaku rw’imbunda ziremereye nirwo rwiriwe rwumvikana muri utu duce abaturage bahunze. Ni imirwano yatangiye kuwa mbere w’iki cyumweru kugeza kuwa kabiri nimugoroba. Iyi mirwano yatumye abaturage bahunga ku bwinshi bahungira mu duce tutarimo imirwano.

Ni imirwano yubuye nyuma y’iminsi itanu hasa n’ahari agahenge. M23 isa n’aho iri kurwana ishaka gufata intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuko uduce twinshi two muri iyi Ntara yaratwigaruriye ndetse n’utundi iri kurwana ishaka kudufata.

Related posts