Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabonye umutoza mushya udafite ibigwi mu mupira w’amaguru

Bidasubirwaho ikipe y’igihugu y’u Rwanda nkuru Amavubi yabonye umutoza mushya ukomoka mu gihugu cyubudage.

Umugabo witwa Torsten Frank Spittler w’imyaka 61 n’iwe ugiye kuragizwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi. Hari hashize iminsi u Rwanda rutandukanye na Carlos Alos Ferrer Umunye Spain.

Kubijyanye n’ibigwi mu gutoza bigaragara ko uyu mugabo nta kipe ikomeye yigeze atoza. Amwe mu makipe yanyuzemo nk’umutoza harimo Bayern Munich yabato, yabaye umutoza wungirije mu ikipe yabatarengeje imyaka 16. Yatoje Népal, Perak FA.

Yabaye muri Yemen nkushinzwe Tekinike, ndetse izo nshingano yazigize no muri Sierra Leone. Yongeye kuba technical Director muri Mozambique.

Yatoje ikipe y’igihugu ya Bhutan yo muri Asia. 2019 yatoje Mynmar yabatarengeje imyaka 15 . Yaherukaga mu ikipe yitwa Tus Holzkirchen yo mu byiciro byo hasi iwabo mu Budage.

Related posts