Abatuye i Mulenge bakomeje kugira ubwoba bwinshi nyuma y’ibyo FARDC n’ingabo z’u Burundi bongeye gukora byatumye batabaza Isi

 

Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abaturage bakomeje kubaho mu bwoba bukomeye nyuma y’ibikorwa bishya bivugwa ko byakozwe n’ihuriro ririmo ingabo za Leta ya Congo, FARDC, ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro bakorana.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibikorwa byo gusenya no gusahura imitungo y’abaturage byongeye gufata indi ntera, ibintu byatumye benshi bongera guhunga ingo zabo, abandi basigara babayeho mu bwikango bukabije.

Mu bice bya Rubemba, Bidegu na Kalongi, haravugwa amazu y’abaturage yasambuwe, amabati akavanwaho akajyanwa, amatungo agasahurwa ndetse n’imitungo itandukanye igatwarwa n’abagabye ibyo bikorwa. Hari n’abavuga ko amazu menshi yasenywe burundu, cyane cyane ayari asigaye arimo ubusa nyuma y’uko ba nyirayo bahunze kubera insecurity imaze igihe muri ako karere.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ itangazamakuru batangaje ko ibi bikorwa byabaye mu buryo butunguranye kandi bikozwe kenshi nijoro cyangwa mu masaha atunguranye, ibintu bavuga ko bigamije kubashyira mu bwoba no kubabuza kongera gutuza mu byabo.

Ku wa tariki ya 24 Mata 2026, andi makuru yaturutse muri utu duce yavuze ko humvikanye amasasu aremereye n’ibisasu byarashwe hifashishijwe drones, bikagwa mu mihana ituwe n’abaturage. Abaturage bavuga ko ibi bitero byangije amazu n’ibikoresho byabo, bikongera gutuma benshi batabaza amahanga ngo harebwe uko barengerwa.

Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ibintu bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye riratangazwa n’inzego za Leta ya RDC cyangwa iz’u Burundi kuri ibi birego. Gusa abaturage bo muri Mulenge bavuga ko bakeneye ubutabazi bwihuse n’uburinzi bwihariye kugira ngo bahumeke batekanye.