Ihuriro AFC/M23 ryanenze icyemezo cya Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyo guhagarika ibikorwa by’amashuri mu mashuri makuru na kaminuza zo mu mijyi ya Goma na Bukavu, isaba abakozi gukomeza akazi kabo uko bisanzwe yizeza ko izita ku mishahara yabo.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Kanama mu itangazo ryashyize ahagaragara, ihuriro AFC/M23 ryavuze ko iki cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa ku itariki ya 20 Kanama “gihutiyeho” kandi “ntikitaye ku ngaruka zishobora kubaho”.
AFC/M23 yakomoje ku ngingo y’itegekonshinga iteganya ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwiga, inaburira ko uburezi butagomba gukoreshwa mu nyungu za politiki.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho Wungirije wa AFC/M23, Delion Kimbulungu Mutangala, riragira riti: “Nta munyeshuri ukwiye guhatirwa kureka umwaka w’amashuri, uburezi cyangwa ahazaza he kubera ibihe igihugu kirimo.”
Rikomeza rivuga ko “ingamba zikwiye zigamije gutuma amasomo akomeza, gutegura ibizamini no kurinda amanota y’abanyeshuri zimaze gufatwa kandi zirimo gushyirwa mu bikorwa”.
AFC/M23 yijeje abanyeshuri, abakozi, ababyeyi n’abaturage bose muri rusange, mu bice byabohowe, ko iki cyemezo cya Leta ya Kinshasa ntacyo kivuze kandi nta ngaruka kizatera.
Yahamagariye abashinzwe amashuri makuru na za kaminuza gukomeza imirimo yabo uko bisanzwe, ishimangira ko izita ku bijyanye n’amafaranga yo guhemba abakozi bavanguwe na Kinshasa.
Minisitiri w’amashuri makuru na kaminuza muri RDC, Prof Marie-Thérèse Sombo Ayanne, yavuze ko umutekano mucye urimo kubangamira imikorere isanzwe y’amashuri.
Yategetse abayobozi b’ibigo by’amashuri biri mu duce dutekanye kwakira abanyeshuri baturuka mu bice byugarijwe n’umutekano mucye kugira ngo bakomeze amasomo yabo.
