Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Goma: Abaturage ba DR Congo bagaragaye batera amabuye abapolisi b’u Rwanda mu myigaragambyo barimo ku mupaka n’u Rwanda

Ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya hari kubera imyigaragambyo ikomeye, abaturage bo bo muri Congo bariye karungu bagaragaye batera amabuye abapolisi b’u Rwanda muri iyo myigaragambyo barimo neza ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Mu mashusho ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga aturutse i Goma ku mupaka ugabanya ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagaragaramo ikivunge cy’abaturage benshi bafite ibyapa n’ibindi bintu bitwaje birimo inkoni, baragaragara bashaka kwambuka ngo batere u Rwanda ariko Polisi yabo ikabasubiza inyuma.

Muri iki kivunge cy’aba baturage babyigana bashaka kwinjira mu Rwanda, hari abari kubona basubijwe inyuma na Polisi yo muri Congo bagahitamo gutora amabuye bakayatera abapolisi b’u Rwanda barinze umupaka. Ni amashusho ateye inkeke ku gishobora kuba mu gihe aba bigaragambya babasha kwambuka umupaka bakagera mu Rwanda, gusa inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda ziryamiye amajanja.

N’ubwo bari guterwa amabuye n’abaturage bo hakurya muri Congo, abapolisi b’u Rwanda bagaragaye ntawe basubiza cyangwa ngo bamuhohotere. Abakongomani biraye mu muhanda bigaragambya nyuma y’igihe kitageze no ku cyumweru umugi wa Bunagana wigaruriwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, ni igikorwa Leta ya Congo ishinja u Rwanda kugiramo uruhare itera inkunga uyu mutwe wa M23, gusa yaba u Rwanda ndetse n’uyu mutwe wa M23 bose bahakana ko nta bufatanye buri hagati yabo.

Kuva intambara hagati ya M23 na Leta ya Congo yatangira, mu Rwanda hamaze kugwa ibisasu mu bihe bitandukanye. Igisirikare cy’u Rwanda RDF giheruka gusohora itangazo gihumuriza abaturarwanda kibizeza kubarinda mu buryo bwose bushoboka.

Related posts