Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gen.Masunzu washakaga kwivugana M23 yakijijwe n’ amaguru urugamba rukomeye!

 

Amakuru aturuka muri RDC aravuga ko Gen. Masunzu Pacifique wari warahigiye kwivugana umutwe wa M23 yakijijwe n’ amaguru urugamba rukomeye ahungira i Kisangani.

Aya makuru yihunga rya Gen.Masunzu Pacifique yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2024.

Ibi bije nyuma y’ uko Masunzu ahawe inshingano nshya zo kuyobora zone eshatu zirimo Kivu ya Ruguru ndetse n’ iy’Epfo ,yagerageje guhangana n’ umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru abo barwana barushaho kumwatsaho umuriro bamufatana Umujyi wa Goma.

Amakuru avuga ko Gen Masunzu abasirikare ba FARDC ,FDLR ,n’ ingabo z’ Abarundi bafata inzira bahunga uwo Mujyi wari umaze kwigarurira umutwe wa M23. Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko uyu Gen Masunzu yavuye mu Mujyi wa Bukavu ku wa Gatatu mu ijoro yerekeza Uvira aciye muri Ngoma muri Territoire ya Walungu ,Wazalendo bamutegera mu Kibaya cya Rusizi ,abaha ibuhumbi bibiri by’ idolari baramudoherera akomeza umuhanda ugana Uvira.

Ababaye amakuru itangazamakuru bavuga ko atigeze arara Uvira ahubwo ko yahise yambuka i Bujumbura. Ayo makuru yemeza ko Masunzu yabanje kubwira abo bari kumwe ko agiye muri Tanzania nyuma nibwo yafashe indege yerekeza i Kisangani mu birindiro bye.

Bamwe mu Banyamulenge bamushinja ko mu bihe bitandukanye yagiye agambanira bene wabo bamwe muri bo bakicwa abandi akabiyicira wenyine nk’ uko babivuga. Bamushinja guhakana no gupfobya ubwicanyi bwakorewe impunzi z’ abanye_ Congo bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba ho mu gihugu cy’ u Burundi.

Related posts