Kuri uyu wa Mbere, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zakomeje kugaba ibitero mu bice bituwe cyane I Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano yo muri iyi weekend ishize.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Kanama 2026, saa tatu n’igice za mu gitondo (9:30 a.m.), ingabo zishyize hamwe za Kinshasa zagabye igitero cyahitanye ubuzima bwa benshi mu mudugudu wa Nyaruhinga utuwe cyane mu gace ka Minembwe, zikoresheje imbunda za mortier 120mm zari zashinzwe i Burunga, hafi ya Kwamurima.
Iki gitero cy’amabombe biravugwa ko cyamaze guhitana abantu benshi ndetse gitera guhunga kw’abaturage ku bwinshi nk’uko itangazo rikomeza rivuga.
Ihuriro AFC/M23 ryaboneyeho gusaba abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Umuryango Mpuzamahanga kuba abahamya b’ibihe biteye ubwoba n’akaga bikomeje kugaragara i Minembwe no mu bice biyikikije, aho ibitero bikaze cyane bikomeje gukorwa buri munsi ku mabwiriza aturutse i Kinshasa.
Ryongeyeho ko iyi myitwarire y’ubugome bukabije itagomba gufatwa nk’ikintu cyoroheje cyangwa ngo yirengagizwe.
Iki gitero kiravugwa nyuma y’imirwano yahuje muri weekend yose abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho n’ihuriro rirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa bivugwa ririmo gutegura ibitero bikaze byo gufata Minembwe banyuze Point Zero.
