Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ese warinda gute iminwa yawe gusaduka no kumagara.

Gusaduka cyangwa kuma iminwa bikunda kuza akenshi mu gihe cy’ izuba , ukabona iminwa yasataguritse , rimwe na rimwe hakava n’ amaraso. Gusa hari nabo bibaho akarande ugasanga igihe kinini iminwa yabo yumye.

Wakwibaza ati” ese ni iko gitera kuma iminwa?

Guhora wumagaye iminwa biterwa n’ impamvu zitandukanye , zimwe muri zo, twavuga izi zikurikira;

Guhumekera mu kanwa: Haba ku bahorana indwara z’ ubuhumekero zituma bahumekera mu kanwa , haba se ku barara bagona cyangwa basamye.

Imiti yoza amenyo: Iyi miti iyo irimo ikinyabutabire cyitwa sodium lauryl sulfate gishobora gutuma iminwa yumagara cyangwa igasaduka.

Kutagira amazi ahagije mu mubiri: Ibi bikunze kuba mu mpeshyi , ku banywa inzoga zikaze kenshi ndetse no ku bantu bahora mu mbeho kenshi n’ umuyaga.

Kurigata iminwa: Ibi akenshi bikorwa umuntu aziko ari kubobeza iminwa, nyamara amacandwe burya ahita yuma akanumisha iminwa kubera aside ibonekamo.

Kuba urwaye indwara zifata ubudahangarwa cyangwa ariko wavutse, ufite ubudagangarwa budahagije.

Kugira vitamini A nyinshi kimwe no kugira vitamini zo mu bwoko bwa B nkeya nabyo byabitera.

Ese kuma iminwa bivurwa bite?

Ushobora no gusigaho amavuta ya Elayo mu mwanya wayo mavuta.

Nk’ uko mu mbeho wifubika ba ri nako urinda iminwa yawe.

Fata agace ka concombre ugatsirime ku minwa noneho ubone gusigaho ayo mavuta yagenewe gusigwa ku minwa.

Irinde kurigata iminwa niyo yaba yumagaye.

Gerageza kunywa amazi ahagije kandi kenshi.

Ibi nubikurikiza uzarinda iminwa yawe gusaduka no kumagara.

Related posts