Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore ibintu utaruzi icyo bisobanura ku mubiri wawe ukora buri munsi , ukumva ntibyari ngombwa, nyamara bikunda kurinda imibiri yacu

Ese ukunda kubona ko umubiri wawe rimwe na rimwe ukora ibintu nawe udasobanukiwe nko kwitsamura , kwayura , gutsepfura, n’ ibindi. Ukumva ntibyari ngombwa kuko , bishobora gutuma useba mu bantu , nyamara bikunda kurinda Imibiri yacu cyane.

Dore bimwe na bimwe ngibi:

1.Kwinanura

Igihe ubyutse cyangwa umaze kuruhuka ku manywa wumva ushaka kwinanura. winanura igihe umubiri ushaka kwitegura imirimo inyuranye uza ku wu koresha ku munsi. Iki gikorwa gisa naho ari gito, ni igenzi cyane mu gukora neza k’umubiri.

2.Kwitsamura

Kwitsamura bibaho mu mubiri igihe utuntu twinshi nk’ivumbi cyangwa microbe twirundiye mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru.

Udutsi dutwara ubutwumwa tubujyana ku bwonko tubuvanye mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru tubura uko dusobanura ubwo butumwa, ibyo bigatuma uhita witsamura mu kugabanya cyangwa gukuraho utwo tuntu tuba turi mu nzira z’ubuhumekero mu mazuru.

Ese waruziko Igihe witsamuye umwuka usohoye uba ufite umuvudoko ungana no kugenda ibirometero 160 ku isaha, ndetse uba urimo bacteri zirenga ibihumbi 100.

3.Kugira ibinya

Ujya wumva rimwe na rimwe umaze akanya wicaye wajya guhaguruka ukumva wagize ibinya mu kaguru cg mu kaboko. Bamwe muri twe batangira kuvuga ngo va ku giti dore umuntu cyangwa ibindi byinshi twibwira. Ibyo bikubaho kubera ko hari igihe wicara, ukicarira udutsi tujyana ubutumwa ku bwonko tuba mu kaguru cyangwa mu kaboko, niyo mpamvu ushobora kwinosha ukumva nturi ku babara nk’ibisanzwe kubera uko kwinosha ntago byageze ku bwonko ngo ubabare.

Niyo mpamvu kandi iyo uhagaze wumva ibintu bisa nk’ubushagarira mu kaguru cyangwa mu kaboko, icyo gihe ubwonko buba buri gushitura uturemangiro two muri ako gace ngo twongere gukora neza.

4.Kwayura

Rimwe na rimwe ujya kumva ukumva ushatse kwayura ukabihagarika ikindi gihe ukabyibuka bigeze hagati, waba uri kuvuga mu bandi ufite ijambo cyangwa uri wenyine.

Ntukagire ikibazo: kwayura ntago bikwirakwiza udukoko nko gukorora. Umubiri ubwawo niwo ugutera kwayura.

Urugero: Nk’igihe wakoze cyane unaniwe, ufite stress,  igihe uhaze, cyangwa igihe ushaka gusinzira. Igihe wayuye ubwonko bubasha kwakira oxygen nyinshi (ariwo mwuka mwiza duhumeka) ku nshuro ebyeri z’iyo wakoreshaga. Ibyo bigatuma ubwonko bukora neza, kuko uba unaniwe. Ubutaha ujye wibuka gufata umwanya uhagije uruhure umubiri.

5.Gusesa urumeza

Gusesa urumeza ni ibintu twese tuzi kuko bitubaho kenshi cyane mubuzima bwa buri munsi. Rimwe na rimwe ruza igihe ukonje cyangwa ufite ubwoba, rushobora kuza na none igihe ugize iby’iy’umviro bikomeye muri wowe cyangwa urebye agace ka film ukunda cyane.

Umubiri wawe usesa urumeza mu kugenzura ingano y’ubushyuhe umubiri uba ugize. Niyo mpamvu kubera urumeza, umubiri ubasha gushyuha igihe uri ahantu hakonje.

6.Gutsepfura

Kwayura bifata akanya gato ariko gutsepfura bimara akanya, kandi bishobora kuza igihe icyari cyo cyose, bamwe bakora ibintu byinshi bitandukanye ngo babihagarike nko gushyira agapapuro ku gahanga, cyangwa mugenzi wawe akagutera ubwoba, bamwe bakunda guhita banywa amazi, kwicara begamye cyangwa gusimbuka ku kaguru kamwe. Ese ujya wibaza impamvu rimwe na rimwe ujya utsepfura?

Igihe umuntu ariye yihuta,  agatamira ibiryo byinshi cg akarya ibiryo byinshi cyane mu gihe gito, bituma kamwe mu dutsi dutanga amakuru ku bwonko bita Vagus nerve kadakora neza.

Ako gatsi niko gafashe ku gifu kajya ku bwonko no ku nzira ibiryo bicamo bimanuka. Igihe utangiye gutsepfura ntukagire ubwoba, ahubwo ujye wumvira umubiri wawe kuko uba uri kukubwira ngo utangire urye witonze.

7.Gushiduka igihe uryamye.

Ujya wumva igihe uba utangiye gusinzira ukikanga ugize ngo uraguye. Icyo igihe umubiri wawe uba unaniwe cyane bigatuma igihe wirambitse ibice by’umubiri wawe bimera nkaho nabyo biruhutse. Ibi biba bikubayeho babyita myoclonic cramps. Nkuko ushobora kubitekereza ibi nabyo birinda umubiri wawe.

Igihe utangiye gusinzira uburyo wahumekaga birahindagurika byihuse cyane. Ubutumwa buhererekanwa vuba ku bwonko bujya ku bindi bice by’umubiri buhita bugabanuka cyane, rimwe na rimwe ubwonko bwibeshya ku bibaye bukagira ngo ni umwobo cyangwa uraguye, icyo igihe bihita bwohereza ubutumwa bwo kugukangura niyo mpamvu biba bisa nkaho ushidutse. Rimwe na rimwe n’ikintu kizi ubwenge cyane nk’ubwonko bw’umuntu bushobora kwibeshya mu murimo bukora.

Related posts