Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

“Buri wese afite ubwenge ariko ntabwo afite ubumenyi”_ Nyakubahwa Kagame yimirije imbere guha Abanyarwanda ubumenyi bugeretse ku bwenge karemano

Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, Nyakubahwa Paul Kagame yasobanuye itandukaniro riri hagati y’ubwenge n’ubumenyi avuga ko Igihugu cyifuza ko buri Munyarwanda yagira ubumenyi bwiyongereye ku bwenge buri wese aba afite mu buryo karemano.

Ni ibikubiye muri byinshi Nyakubahwa Paul Kagame yagejeje ku baturage bo mu karere ka Nyamasheke aho yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 29 Kamena 2024, aho wari umunsi wa karindwi.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Paul Kagame yakomoje ku byo u Rwanda rwifuza kugeraho mu gihe kizaza ku bufatanye n’Umuryango FPR Inkotanyi, maze avuga ko Igihugu cyifuza ko buri wese yagira ubumenyi.

Ati “Hari ukwiga, kugira ubumenyi […] Ubundi buri wese afite ubwenge ariko ntabwo afite ubumenyi. Mwari muzi itandukaniro, ngira ngo? Hari ubumenyi hari n’ubwenge. Ubwenge buri wese arabufite. Ubumenyi ntabwo buri wese abufite, burashakwa. Twifuza rero ko buri munyarwanda wese yiga, akagira ubumenyi, akagarukira aho ashaka kugarukira hose.”

Uretse ingingo y’ubumenyi, Paul Kagame wari umaze kugaruka kuri byinshi byerekeye ibyo u Rwanda rwifuzwa, yavuze ko urugamba rwo kubaka ubukungu butajegajega ari cyo gikurikiyeho nyuma ya taliki 15 Nyakanga 2024, ariko Abanyarwanda bakabikora bunze ubumwe.

Ati “Icyo dushyira imbere, ntawe twabuza kugira idini iri n’iri, ntawe twabuza kwitwa ubwoko ubu n’ubu ariko icy’ibanze duharanira ni ukuba Umunyarwanda. Ikindi cyose ushaka kuba ugifitiye uburenganzira igihe kitabasha kubangamira umutekano w’abandi. Ibyo byose tubikoresha mu kubaka Ubunyarwanda. Nyuma yo kuba Umunyarwanda, uri Umunyarwanda ufite iki? Ni ho duhera twubaka ubukungu.

Hari ubuhinzi n’ubworozi bizamuka bikaba ibya kijyambere, hari ukwikorera abantu bakiteza imbere. Hari ukwiga, ukagira ubumenyi. Ubundi buri wese afite ubwenge ariko ntabwo buri wese afite ubumenyi. Ubumenyi burashakwa, twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugarukira hose.

Imihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cya tariki 15 z’ukwa karindwi, hanyuma mukongeraho ibikorwa byanyu ubwanyu.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Nyamasheke ahari hateraniye imbaga y’abantu kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi kuva ku wa Gatandatu.

Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru taliki 30 Kamena 2024, Umuryango FPR Inkotanyi ukomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Karongi.

Nyakubahwa Paul Kagame avuga ko buri Munyarwanda wese agomba kugira ubumenyi!
Abaturage b’i Nyamasheke baje kwakira Nyakubahwa Paul Kagame ari benshi!
Nyakubahwa Paul Kagame aramutsa abaturage b’i Nyamasheke!

Related posts