Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bugesera: Umugabo yakubiswe agirwa intere nyuma yo gusanga arimo kwiha ibyishimo ku mugore w’ abandi

 

Ku wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024, mu gasantere kitwa Kabasengerezi , mu Murenge wa Nyarugenge , mu Karere ka Bugesera, haravugwa inkuru iteye agahinda naho umugabo yafashwe arimo gusambanya umugore w’ abandi arakubitwa agirwa intere.

Amakuru avuga ko uwo mugabo wafashwe arimo kwiha akabyizi ku mugore w’ abandi yakoraga akazi ko guteka inyama z’ ingurube yakubiswe anakomeretswa na mugenzi we bakora akazi kamwe.

Bamwe mu baturanyi b’ uyu muryango bavuze ko uyu mucoma yari yirukanywe mu kabari yakoreragamo aza guhengera mugenzi we botsanyaga akabenzi (ingurube) ari mu kazi ahita ajya mu rugo rwe gusambana n’umugore we.

Bavuga ko abana aribo babonye nyina ari kumwe n’uwo mugabo binjiye mu nzu bahita bajya kubibwira se nawe ako kanya ahita ata akazi ajya kubacunga.Umugabo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “ Umuntu yagiye kurongorera umugore nawe ni mucoma barakoranaga noneho yagiyeyo abana b’uwo mugore barabacunga baragenda babwira se ngo mama na wa mugabo mukorana bari kumwe mu nzu, ahita ata akazi ajya gucunga umugore we ariko bo ntibari bazi ko ari kubacunga.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise akingura urugi rw’inzu ye asaga mucoma mugenzi we ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore we.Ati “Bagiye mu buriri bakuramo imyenda abasangamo umugore yahise amukubita umutwe umugabo niba yaramukubise icupa niba ari icyuma ntawe ubizi kuko amaraso yari arimo kuvirirana noneho asohokana imyenda yabo avuga ngo arabafashe.”

Yongeyeho ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zihagera ako kanya ndetse uwo mugabo zimuta muri yombi kubera uburyo yari yakomerekeje mugenzi we mu buryo bukomeye.

Kazungu Innocent,Umunyamabanga Nshingwbaikorwa wo muri uyu murenge wa Nyarugenge, yavuze ko kugeza ubu uyu mugabo wakubise mugenzi we akamukomeretsa mu buryo bukomeye nta kigaragaza ko koko yamufashe amusambanyiriza umugore.Yagize ati “Nibyo koko uwomugabo yarafashwe ubu yashyikirijwe RIB hanyuma uwakomerekejwe ari kwa muganga nta kibazo ubu afite kuko ari kwitabwaho.”

“Kugeza ubu ntabwo biramenyekana ko ari ukuri kw’impamo ko yamufashe amusambanyiriza Umugore, gusa icyabaye ni uko icyo aricyo cyabaye urwitwazo ariko turacyakurikirana ngo tureba, ariko kugeza ubu ntabwo biragaragara ko ibyo yavuze ariko byagenze.”Yongeyeho ko ibyo uyu mugabo yakoze bitarimo gufatwa nko kwihangira, ahubwo byafashwe nk’urugomo kuko nta kimenyetso kigaragaza ko yafatiye mugenzi we ku mugore ndetse bikaba bigiye gukurikiranwa kugeza igihe bazabonera amakuru y’uko ariko byagenze.

Related posts