Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Benshi mubafana ba Manchester United bari bamaze igihe birata inkovu z’imiringa bongeye kugira akanyamuneza. inkuru irambuye!

Kwirata inkovu z’imiringa, ni umugani usanzwe ukoreshwa mu Rwanda aho abanyarwanda bawuca bagamije kuvuga ko umuntu ari kwirata ibyo yakoze mugihe cyashize kandi nyamara mugihe kiriho arigukora ibidakwiriye.kuvuga uko ndetse no kubihuza na Manchester United ndetse n’abafana bayo, nuko iyikipe imaze iminsi iriguca mubihe bikomeye cyane byo kutabona umusaruro ariko abafana bakikura mu isoni birata ibyo bakoze mbere.

Nubwo iyikipe iheruka kuba ikipe ikomeye cyane kumugabane w’uburayi ndetse no ku isi muri rusange ariko ikaba iheruka ibi bihe byiza kubwa Sir Alex Faghason, abafana bayo bakomeje kubigenderaho ariko nyamara ikipe ikomeza kugenda ijya mubihe bibi kugeza nubwo umwaka ushize iyikipe itigeze ibona amahirwe yo kuba yaza mumakipe 4 yambere bityo bituma iyikipe ibura amahirwe yo kuzakina imikino ya Champions league.

Nubwo benshi mubafana babanje kubangamirwa ndetse bakababazwa cyane n’umusaruro iyikipe yagiye igira,ariko kurubu aba bafana batangiye kugarura akanyamuneza nyuma yaho ikipe yabo irikugenda yitwara neza mumyiteguro ya Championa aho iri gutsinda imikino yose. ibi kandi bibaye nyuma yaho iyikipe izanye umutoza Ten Huggen akaba akomeje kugenda ahindura ibintu kurwego rugaragarira buriwese.

Abafana b’iyikipe bakaba bakomeje kwikomanga kugatuza batangaza amagambo akomeye aho benshi barikuvuga bati noneho ikipe yacu yongeye yazutse. ibi kandi bikaba ari bimwe mubiri kubatera kwivugisha ko iyikipe bihebeye baba bayiha amahirwe yo gutwara igikombe cya Europa league cyane ko itabonye amahirwe yo kwerekeza muri Champions League, ndetse aba bafana bakaba babona ikipe yabo nk’umukandida mwiza kugikombe cya Championa.

Related posts