Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Benshi mu rujijo! Haribazwa icyaba cyatumye umukobwa w’ i Rusizi  asangwa yimanitse mu mugozi yakarenze

Umukobwa witwa Kubwimana Helene w’,imyaka 20 y’ amavuko yasanzwe yimanitse mu mugozi yashizemo umwuka bigakekwa ko yaba yiyambuye ubuzima.

Uyu mukobwa yari atuye mu Mudugudu wa Kirabyo mu Kagari ka Gahinga Murenge wa Mururu, wo mu Karere ka Rusizi.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari asanzwe abana na nyina.

Aya amakuru yemejwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Mururu, Ngiribatware James, aho yagize ati” Ni umukobwa witwa kubwiamana Helena w’imyaka 20,  nyina yavugaga ko yasanze yimanitse yapfuye ntagicyekwa cyatumye yiyahura inzego z’iperereza ziracyabirimo”.

Uyu muyobozi yavuze ko ibivugwa ko yaba yashizemo umwuka arimo gukuramo ntabyo azi ko betegereje ikizava mu iperereza, yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku igihe no kutihererana ibibazo no gufata imyanzuro mbere yo kugisha inama.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera wari ukiri mu bitaro bya Gihundwe aho uri gukorerwa isuzuma ni mu gihe nyina afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kammbe.

Related posts