Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Batatu bafashwe na Polisi bafite urumogi ibiro 8 n’ udupfunyika turenga 2000, inkuru irambuye…

Polisi y’ u Rwanda mu bikorwa bitandukanye yafashe abantu batatu, bari bafite ikiyobyabwenge cy’ urumogi rupima ibiro 8 n’ udupfunyika twarwo 2017 mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Nyabihu na Rubavu.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko abafashwe ari Uwitonze Aline na Iradukunda Kevine, aho umwe yafatanywe udupfunyika 1014, undi afatanwa udupfunyika1003 tw’urumogi ku wa Kane tariki ya 25 Kanama, mu Mudugudu wa Ruhongore, Akagali ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba, mu karere ka Nyabihu hanafatwa kandi Nsengiyumva Pascal wari ufite ibiro umunani by’urumogi, afatirwa mu Mudugudu wa Kanyamatende, Akagali ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu ku wa Gatatu tariki ya 24 Kanama.

Asobanura uko bafashwe CIP Rukundo yagize ati: “ Polisi yakiriye telephone y’umuturage utuye mu Kagari ka Terimbere, avuga ko Nsengiyumva afite umufuka bicyekwa ko urimo urumogi, Polisi yihutiye kugera aho uwo muturage avuze, bafata Nsengiyumva barebye mu mufuka afite basanga harimo ibiro 8 by’urumogi ahita afatwa arafungwa.”

Akimara gufatwa Nsengiyumva yahishuye ko urwo rumogi yari arukuye ku mucuruzi w’urumogi utuye mu Murenge wa Busasamana akaba yari arushyiriye abakiriya mu Murenge wa Nyundo.

CIP Rukundo yasobanuye ko Uwitonze na Iradukunda bafatiwe mu bikorwa bisanzwe bikorwa na Polisi hagamijwe gufata abantu binjiza magendu n’ibiyobyabwenge.Ati: “ Ubwo abapolisi bari mu kazi kabo bashyize bariyeri mu Muhanda munini uva Rubavu ujya Musanze ishyirwa mu Kagali ka Nyamitanzi ari naho bahagarikiye imodoka itwara abagenzi basatse abayirimo hafatwa abagore babiri bakenyereye ku dupfunyika 2017 tw’urumogi, bahise bafatwa barafungwa.”

Nk’ uko Urubaga rwa Polisi y ‘ u Rwanda dukesha ino ruvuga ko aba bose bafashwe nyuma y’aho Polisi y’ u Rwanda yakajije ingamba zo gufata abantu bose bacuruza urumogi cyane cyane abarwinjiza mu gihugu barukuye mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Related posts