Angeline Ndayishimiye yatumiwe kwa Trump mu inama ikomeye

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, yatumiye abayobozi n’abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu mu 45 mu nama mpuzamahanga igamije guteza imbere uburezi bw’abana no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu mashuri. Muri abo batumiwe harimo na Angeline Ndayishimiye, umugore wa Perezida w’u Burundi.Iyi nama iteganyijwe kubera i Washington, D.C. ku wa 24 na 25 Werurwe 2026, izahuza abahagarariye ibihugu bitandukanye, inzego za Leta, ndetse n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa Amerika, iki gikorwa ni icya mbere mu mateka y’iki gihugu, aho umugore wa Perezida ateguye inama nini ihuza abayobozi benshi baturutse hirya no hino ku isi ku munsi umwe, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo birambye byafasha abana kubona uburezi bufite ireme.

Iyi nama izatangirira ku cyicaro cya U.S. Department of State, ikazasozerwa ku biro bya Perezida wa Amerika bizwi nka White House.Mu byitezwe kuganirwaho harimo guteza imbere uburezi bufite ireme, kwinjiza ikoranabuhanga mu myigire y’abana, kurinda abakiri bato ingaruka mbi z’ikoranabuhanga, no gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’uburezi.

Iyi nama izanitabirwa n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga birimo OpenAI, Microsoft, Meta, Google, Adobe na xAI. Ibi bigo bizatanga umusanzu mu gutanga ibisubizo by’ikoranabuhanga bishobora gufasha guteza imbere imyigire y’abana ku isi hose.Ku ruhande rw’u Burundi, kwitabira kwa Angeline Ndayishimiye bifatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira uruhare rw’iki gihugu mu bufatanye mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi n’imibereho myiza y’abana.

Abasesenguzi bemeza ko iyi nama ishobora kuvamo imyanzuro n’imishinga mishya izafasha ibihugu, cyane cyane ibyo muri Afurika, guteza imbere uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga no kongera amahirwe y’abana mu gihe kizaza.

Iyi nama ije mu gihe isi ikomeje guhangana n’imbogamizi zitandukanye mu burezi, zirimo ubusumbane mu kubona ikoranabuhanga, ikibazo cy’abana batagera ku mashuri, ndetse n’ingaruka z’iterambere ryihuse ry’ikoranabuhanga ku mibereho y’abana.Abazayitabira biteze ko ubufatanye buzayivamo buzagira uruhare mu gushaka ibisubizo birambye kuri ibyo bibazo.