Yavuye mu kandi karere ajya gucumbika i Ruhango basanga yapfiriye mu nzu mu buryo butunguranye

 

Umugabo witwa Masabo Kayisinga wo mu Murenge wa Mushishiro muri Muhanga, yaguye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, mu nzu y’uwari uherutse kumucumbikira, bigakekwa ko yari arwaye avuye kwa muganga i Kabgayi.

Inkuru mu mashusho

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’ umugabo witwa Masabo Kayisinga wo mu Murenge wa Mushishiro wo Mu Karere ka Muhanga , wapfiriye mu Murenge wa Mbuye mu nzu y’ uwari uherutse kumucumbikira , bigakekwa ko yari arwaye aviye kwa muganga i Kabgayi.

Aya amakuru yamenyekanhe mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Nyakanga 2023.Ngo nibwo abaturage bari bamaze kumenye ko mu icumbi rya Mukashyaka Judith hapfiriye umugabo wahacumbitse.kuva ku wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2023, nk’uko byemezwa n’uwari umucumbikiye aho avuga ko ari bwo yamukuye mu gasantere ka Bereshi, hafi y’Umurenge wa Mbuye.

Nk’ uko aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Wellars Kayitare, avuga ko na we yamenye ko muri urwo rugo haguye umugabo witwa Masabo, ariko batari bazi ko acumbitse kuri uwo mugore kuko atari yarabimenyesheje ubuyobozi.’ Mu magambo ye yagize ati “Natwe twabimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Nyakanga 2023, aho inzego z’umutekano zahise zijyayo zigasanga koko uwo mugabo yapfuye, bigaragara ko yari arwaye kuko yari arimo akantu gatuma asohora umwanda wososhye, (Sonde) kuko yari avuye kwa muganga akananirirwa hafi aho”.

Avuga ko uwo mugore Mukashyaka utabanaga n’umugabo we, yatoraguye Masabo akamujyana iwe agamije kumutabara kuko ngo yari abonye ananiwe, ariko ikibazo kikaba ku kuba atarabimenyesheje ubuyobozi, ari naho ahera asaba abaturage gutanga amakuru y’ubuzima bw’umuntu babonye yaba muzima cyangwa arwaye.Agira ati “Nanjye nabimenye mu gitondo kandi umunsi wabanje ari naho nari nakoreye, nabimenye nagiye no mu kandi kazi ku Karere, ariko inzego zirimo kubikurikirana ngo hamenyekane ibye, gusa byaba byiza umuturage wakiriye undi yabimenyesha ubuyobozi kugira ngo umushyitsi amenyakane, iby’ubuzima bwe bubungabungwe arwaye ajyanwe ka muganga ariho bamucumbikira”.

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro