Umukobwa w’ igicumbi yishwe atemaguwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Nyakanga 2023,  ahagana saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo,  nibwo mu Murenge wa Ruvune uhana imbibi n’ Akarere ka Gatsibo ,  hagaragaye umurambo w’ umukobwa yapfuye.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera imyirondoro ye yari itaramenyekana ubwo twakoraga iyi nkuru.

Amakuru kandi avuga ko nyakwigendera yishwe atemeshejwe umuhoro nk’ uko ubuyobozi bubitangaza.

Aya mahano yabereye mu Kagari ka Cyandaro,Umudugudu wa Rugarama mu Karere ka Gicumbi.

BENINGOMA OSCAR, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune,  yameje aya makuru avuga ko uyu nyakwigendera  yasanzwe yishwe ariko hataramenyekana uri inyuma yabyo ndetse n’imyirondoro. ya nyakwigendera itaramenyekana.Yagize ati “Turacyabikurikirana, ni umuntu wapfuye koko ariko imyirondoro ye ntiturayimenya.Ntituramumenya.”

Yongeyeho ko bikekwa ko yishwe atemeshejwe umuhoro.“Hano hafi hari umuhoro twabonye ariko iperereza riracyakomeje.Kuko ari ku rugabano rwacu na Gatsibo, nabo muri uyu Murenge bahageze, baracyashakisha imyirondoro ye ntabwo turamumenya.”Umurambo wa nyakwigendera wari utarajyanwa  gukorerwa isuzuma n’inzego zibishinzwe.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro