Ushobora guhita ugira ubwoba no kurya bikakunanira! Dore icyo bisobanura niba ufite imirongo itatu mu kiganza cyawe aho kuba ine

 

Gusoma ibiganza (palm readings) ni kintu kidasanzwe kuko gikunze guhuzwa no kumenya ejo hazaza k’umuntu bitewe n’imiterere y’ibiganza bye n’imirongo ibishushanyijemo..Ndashobora kwibuka neza igihe sogokuru yambwiraga ngo nzane ikiganza cyanjye, agenzura ikiganza cyanjye ambwira ko mfite imirongo ine, ari yo umurongo w’umutwe, umurongo w’ibiteganijwe, umurongo w’umutima n’umurongo w’ubuzima.

Imirongo iri mu kuganza iza mu burebure butandukanye, mu gusoma ibiganza hakaba hamenywa ejo hazaza h’umuntu ugendeye ku miterere y’iyo mirongo iri mu kiganza cye.Muri iyi nkuru, turabagaragariza impamvu abantu bamwe bafite imirongo itatu ibyibushye , abandi bakagira imirongo ine, ari nako tugerageza kubaha ibisobanuro bya buri murongo.

Muri iyi shusho iri hejuru, hari imirongo itatu ibyibushye igaragara ariyo: umurongo wumutima, umurongo w’umutwe n’umurongo w’ubuzima.Umurongo uri hejuru niwo murongo w’umutima, werekana ibibazo by’umutima kandi uko umurongo wimbitse, niko urukundo rwumutima ruba ari rwinshi. Niba hari impera zitandukanijwe ku murongo w’umutima, uzahora utekereza kabiri.

Umurongo wa kabiri ni umurongo w’umutwe werekana imyumvire n’ubwenge: uko umurongo wimbitse, niko utekereza cyane mu buzima bwawe. Niba umurongo w’umutwe ari muremure, bisobanura gutekereza kandi nanone ukongerera umubano ku bintu bitandukanye bishimishije.Umurongo wa nyuma ni umurongo w’ubuzima, bisobanura ubuzima bwiza n’ubwenge bunoze. Abantu bafite uyu murongo ntibakunze kurwara.

Muri iyi shusho hejuru, hari imirongo ine igaragara ariyo: umurongo w’umutima, umurongo w’umutwe, umurongo w’ubuzima n’umurongo wo kubaho (heart line, head line, health line and life line).

Umurongo w’umutima, umurongo w’umutwe n;umurongo w’ubuzima byasobanuwe hejuru kuburyo hano turavuga ku murongo wo kubaho.Umurongo wo kubaho werekana kuramba kandi uko uba ari muremure niko kuramba kw’uwufite, bivuze ko ufite umurongo wo kubaho muremure aramba cyane.

Niba muri uwo murongo harimo ibice bigaragara bituma udakomeza kugera hasi, bishobora kwerekana impanuka cyangwa ikintu kinti cyangwa indwara byangiza ubuzima.

Umurongo wo kubaho ushobora kuba udafite aho uhuriye no kuramba kwawe, ariko ukerekana cyangwa ugasobanura ko uzabaho neza.Abafite imirongo itatu mu biganza bafite umurongo w’ubuzima bivuze ko batazapfa kurwara byoroshye kandi uko umurongo uba muremure, niko ubuzima bwabo buba bukomeye.

Abafite imirongo ine ku biganza bafite umurongo wo kubaho, bisobanura kuramba kandi bigahanura uburyo umuntu yishimira ubuzima ku isi.

Abantu bafite imirongo itatu mu biganza bafite umurongo muto wo kubaho utagaragara neza, bishimira ubuzima kandi bakaramba.Muri make rero, nta kibazo ku murongo waba ufite mu kiganza cyawe ni wowe ugomba kuyiha ibisobanuro byiza.

Nshimiyimana Francois umwanditsi

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba