Abakoresha urubuga rwa YouTube mu Rwanda bishimiye inkuru nziza yatangajwe aho u Rwanda rugiye kongerwa mu Bihugu YouTube ikoreramo, ibi rero bishimangira ko nta muntu uzongerwa kujya agorwa no gushyiramo ikindi gihugu kitari u Rwanda ndetse na Ads zizajya zigaragara ku bari mu Rwanda.
Ibi rero bikimara kujya hanze byakurikiye itangazo rya Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Jean Nepo Abdallah Utumatwishima wavuze ko u Rwanda ruri gukora ku cyo kuba rwashyirwa ku rutonde rw’Ibihugu YouTube ikoreramo (Monetization).
Mu busanzwe u Rwanda ntabwo ruri ku rutonde rw’Ibihugu YouTube ikoreramo ibintu bituma abarukoresha biyambaza Ibihugu byo hanze byemewe nayo kugira ngo bahabwe ikizwi nka ‘Monetization’ gituma batangira kwinjiza amafaranga.
Amakuru avuga ko Minisitiri Utumatwishima yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi iri gukorana na Minisiteri ya ‘ICT and Innovation’ ndetse na RURA mu gusoza amasezerano azemerera Ads za Google kujya muri YouTube zikorera mu Rwanda.