Abasirikare batanu bo mu ngabo za Congo bishwe mu buryo bw’ ababaje benshi abandi bikangamo

 

Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko abasirikare batanu bo muri icyo gihugu bishwe n’ amabandi barangiza bagahita bashimuta umushinwa mu Ntara ya Tanganyika nk’ uko bivugwa.

Iyi nkuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025 , bibera muri Teritwari ya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika nk’ uko byavuzwe n’ abahatuye.

Aya makuru yatangajwe na Radio Okapi aho ivuga ko abantu batanu bitwaje intwaro bateze igico bica abasirikare batanu bo mu ingabo za Congo barangiza bagahita bashimuta Umushinwa.

Ngo icyo gitero cyabereye ku muhanda wa Kalemi , Kabimba mu gace kitwa Kipori mu bilometero 50 uvuye i Kalemie , mu masaha ya Saa yine zo kuri zo kuri iyi tariki twavuze haruguru ngo nibwo kiriya gitero cyabaye ,imodoka zavaga mu gace ka Kabimba zijya mu Mujyi wa Kalemie , ubwo ngo izo modoka zarimo bariya basirikare n’ umushinwa zaguye mu gico cyatezwe n’ abantu bitwaje intwaro.

Amakuru yatangajwe n’ abaturage babonye ariya mabandi avuga ko yateze imodoka zarimo bariya basirikare bahita barasa byo gupfa abasirikare batanu ,undi umwe arakomereka ariko na we nyuma yaje gupfa nk’ uko byemejwe na kiriya kinyamakuru twavuze.

Umuyobozi wa Teritwari ya Kelemie , witwa John Mutombo , yatangaje ko babuze abasirikare batanu bari baherekeje Abashinwa bagiye i Kelemie . Uyu muyobozi yavuze ko bamagana igitero nka Kiriya cyaguyemo abasirikare ba Leta muri buriya buryo.

Related posts

Abakoresha YouTube mu Rwanda bagiye kujya barya ifi bikuza inkoko! Nyuma ya makuru meza amaze kujya hanze

Barimo kwikura mu bice bari barigaruriye!Ese byagenze gute kugira ngo M23 yongeye kwikura mu tundi duce

Barimo gukekwaho ibyaha bine! uko byagenze kugira ngo abayobozi batatu bo mu rwego rushinzwe mine bisange mu yandi maboko