Yafashwe atwaye umurambo wacagaguwemo ibice avuga ko ari iby’ umugore we yakundaga

 

Abantu batunguwe ni iyi nkuru y’ uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya wafashwe yikoreye ibice by’ umugore we w’ imyaka 19.

Uyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya yitwa John Kiama Wambua w’ imyaka 29 amakuru avuga ko yafashwe na Polisi mu rukerera rw’ ejo ku wa Gatatu ubwo Polisi yari irimo gukora irondo mu Karere ka Huruma, kari mu burasirazuba bw’ umurwa mukuru wa Nairobi.

Polisi yahise ikeka uwo mugabo kuko yavuga ko yaba atwaye ikintu kinyuranyije n’ amategeko ,bahise basaka igikapu cye cyo mu mugongo ,batungurwa no gusangao ibice by’ umubiri w’ umuntu nk’ uko byatangajwe n’ urwego rw’ Ubugenzacyaha bwa Kenya( DCI).

Iri tangazo rya DCI rivuga ko nyuma y’ uko abapolisi bahase ibibazo Wambua, yiyemereye ko ibyo bice yari afite ari iby’ umugore we witwa Joy Fridah Munani ,ubwo yari akomeje guhatwa ibibazo yajyanye mu rugo rwe abo bapolisi mu rugo rwe,Aho basanze imyenda yuzuyeho amaraso ,n’ ibindi bice by’ umurambo munsi y’ igitanda cye.

DCI yavuze ko iki ari igikorwa “cya kinyamaswa”. Urwo rwego rwongeyeho ko uwo ukekwa azaregwa icyaha cy’ubwicanyi ubwo azaba agejejwe mu rukiko mu gihe kiri imbere.

Ab’umvise iyi nkuru babajwe n’ uyu mugabo wakoze iki gikorwa cy’ ubunyamaswa bose bahurizaho ko agomba guhanwa byihanukiriye.

Si rimwe si Kabiri inkuru nk’ iyi y’umvikanye mu gihugu cya Kenya. Iki gihugu gifite kimwe mu birego biri hejuru cyane by’ abagore bicwa n’ Abagabo, cyangwa ubwicanyi bushingiye ku gutsina muri Afurika.

 

Related posts

Umusore yanze kurongora umukobwa wabo yambitse impeta , yakubiswe izakabwana

Umukozi w’ Imana yafatiwe mu cyuho arimo kurya akantu n’ umukobwa we uherutse kwahukana

Iyo myumvire mufite mu yireke! Abagore bari mu zabukuru nibo bakunda imibonano