Perezida wa Rayon Sports yahakanye amakuru avuga ko bashatse Byiringiro Lague.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yahakanye amakuru yavugwa ko iyi kipe yashatse Byiringiro Lague uherutse gusinyira ikipe ya Police FC.

 

Perezida wa Rayon ubwo yari abajijwe niba iyi kipe ya yarashatse Byiringiro Lague yahise abyamaganire kure agira ati”
“Rayon Sports ntiyashatse Byiringiro Lague n’umunsi n’umwe, iyo nshaka kumusinyisha ntibyari kugenda kuriya. Nagiye kumwakira nk’inshuti.”

Gusa ni uko Perezida wa Rayon Sports yahakanye aya makuru ko iyi kipe itigeze ishaka Byiringiro Lague. Gusa uyu mukinnyi mu Kiganiro aherutse kugira na B&B Kigali FM yavuze iyi kipe ya Murera yamushatse ariko bageze ku mafaranga bizamo kutumvikana.Yagize ati ” Twari twumvikanye ko baza kundeba tukabivuganaho tukareba niba bamenyemerera icyo nshaka nkabasinyira rero twicaranye kumeza numva ntabwo turi guhuza. ”

Iyi kipe ya Murera kandi iri kwitegura imukino y’ ikombe cy’ Intwari ,aho izahura n’ ikipe ya Police Byiringiro Lague aherutse gusinyira.

Related posts

Mu 2017 yakinnye igikombe cy’ Afurika! Rayon Sports yazanye umukinnyi uje kuyiha igikombe cya Shampiyona

Abakinnyi ba Rayon bijejwe guhozwa amarira bari bamaze iminsi barira

Ikipe y’ Igihugu Amavubi nta mutoza afite araba ayande?