Mu masaha y’ ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mutarama 2025 , Ikipe ya Rayon Sports yakiriye umukinnyi mushya ukomoka mu Gihugu cya Cameroon witwa Innocent Nah Assana wakinanye na Aziz Bassane nawe usanzwe akinira iyi kipe.
Uyu mukinnyi waje kugirana ibiganiro na Rayon mu 2017 yakinnye igikombe cy’ Afurika cy’ abatarengeje imyaka 17.
Ikipe ya Rayon ikomeje gushaka uburyo yakongera imbaraga mu ikipe , dore ko kuri ubu hari abakinnyi babiri baje mu igeragezwa aribo Ntamba Musikwabo Malick ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Raymond Lolendi Ntaudyimara ukomoka mu Gihugu cya Tanzania.
Innocent Nah Assana, waje muri Murera akina asatira anyuze ku ruhande rw’ ibumoso ndetse akanakina mu kibuga hagati afasha ba Rutahizamu gusatira. Yakiniye amakipe arimo Moghreb Atleético Tétouan yo muri Morocco, Colombe Sport y’ iwabo ,Coton Sports FC na yo y’ iwabo yavuyemo mu mpeshyi 2024 yerekeza muri Fauve Azur nayo y’ iwabo ariko akaba yari yahise atandukana na yo mu Kwezi kwa 10 k’ umwaka ushize.
Ikipe ya Rayon Sports iri kwitegura imikino y’ Igikombe cy’ Intwari,aho izahura na Police FC ku mukino wa 1/2, yakwitwara neza igaruhura n’ izava hagati ya AS Kigali na APR FC .
Imikino ibanza ya Shampiyona iyi kipe ya Murera yasoje iri ku mwanya wa Mbere n’amanota 36, irimo gusinyisha abakinnyi bazayifasha kwegukana iyi Shampiyona y’ uyu mwaka 2024&2025.