Yamuririye amafaranga kandi nawe ntayo agira! Umukozi ukora akazi ko mu rugo yiyambuye ubuzima kubera kubengwa n’ umumotari yahaye amafaranga

 

 

Ku wa Kane ,tariki ya 24 Mata 2025 , mu gace ka Nyabagere zone ya Gihosha muri komine ya Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, haravugwa inkuru iteye agahinda aho umukobwa w’ imyaka 17 wakoraga akazi ko mu rugo yapfuye bitunguranye aho bikekwa ko yiyambuye ubuzima.

 

Amakuru yatanzwe n’ abo babanaga mu rugo avuga ko bari baryamye nk’ibisanzwe, ariko umukobwa bari basangiye icyumba atangira gutabaza amuhamagara ,nyuma yo kumubura, batangiye kumushakisha mu nzu hose.Mu nzu baje kumubura maze bamusanga mu bwiherero aho yari yimanitse akoresheje igitenge yanyujije mu idirishya.

Abo bakoresha be batangaje ko nta kibazo bigeze bagirana nawe kandi ko bari babanye neza. Bavuze ko batigeze bamenya impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima.Abaturanyi bo bavuga ko hashize iminsi uyu mukobwa atandukanye n’umusore bakundanaga, bivugwa ko akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

Ngo hari amakuru ko ashobora kuba yaranamuhaye amafaranga mbere y’uko batandukana, bikaba byaramubabaje cyane.

Amakuru akomeza avuga ko abashinzwe umutekano hamwe n’inzego z’ibanze bahise bagera aho byabereye, umurambo ujyanwa ku bitaro bikuru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Related posts

Ese byagenze gute kugira ngo ikimonyo kimwe cy’ ikigore kigure amadolari 233? Abaturage bose batangiye kubirwanira

Bamukundaga kuruta Imana dusenga! Ibyo wamenya ku musore wishwe arashwe nyuma yo kwigarurira imbaga

Ese byari bikwiye koko? YESU yakubiswe nk’ isakabwana ubwo  hibukwaga  urupfu rwe , bamwe batangiye gutabaza RIB