Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,ubu inkuru igezweho n’ iyu musore wishwe arashwe nyuma yo kwiyita Imana.
Ni Umusore witwa Waynze Volz ufite imyaka 34 y’ amavuko wo muri Leta ya Florida muri Amerika ngo yishwe arashwe n’inzego Z’ umutekano ahasiga ubuzima ,nyuma yo gushyamirama n’ ababyeyi be no kuvuga amagambo agaragaza ko ari ‘ Yesu n’ Imana’, benshi byahise bibabaza nyuma yo kwigereranya n’ Imana yo mw’ ijuru.
Aya makuru yamenyekanye ku wa 18 Mata 2025 , nibwo yarashwe na Polisi ubwo yajyaga gutabara aho uyu mugabo yari yateje umutekano muke nk’ uko bitangazwa n’ ibinyamakuru byo muri Amerika.
Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko uyu musore yakubisa nyina akoresheje imbunda ndetse ko ubwo ze yageragezaga gutabara ,Volz na we yahise amukubita hasi, amubaza ati” Urashaka gupfa uyu munsi? Niba ushaka kubaho ,nsaba imbabazi”.
Uyu musore ngo yahise afungirana ababyeyi be mu nzu abambura telefoni zabo, ari naho yatangiye kubabwira amagambo adasanzwe, ababwira ko ari ‘Yesu n’Imana’, ndetse akavuga ko nyina ari ‘Satani’.
Akimara kuvuga gutyo, se yamusubije agira ati “Turi abantu bafite ukwizera, wowe ntabwo uri Imana”.Bitewe n’uko se yakomeje kumwinginga amusaba ko yamureka akajya ku kazi aho akorera mu mujyi wa Bartow, Volz yarabimwemereye gusa amubwira ko bari bujyane kandi ko nahagera ari bwice abantu benshi.
Ubwo se yageraga mu kazi yahise abwira abo bakorana ibyo umuhungu we yabakoreye. Aba nibwo bahamagaye polisi ndetse nayo ihita ihagera.Polisi ikihagera yasanze Volz ari kugendagenda imbere y’inyubako. Ubwo bamusabaga guhagarara yahise yiruka, ndetse atangira kurasa imodoka y’abapolisi.
Uyu muyobozi wa polisi yavuze ko Volz yarashe imodoka yabo hagati y’amasasu arindwi n’umunani ndetse akomeretsa abapolisi babiri.Polisi yahise imurasa, gusa ajyanywa kwa muganga aza gupfa nyuma y’iminota mike ahageze.
Polisi yatangaje ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho gukoresha ibiyobyabwenge kandi ko bikekwa ko aribyo byamuteye gukora ibyo yakoze.Amakuru avuga ko uyu musore yarashe abapolisi babiri kuri ubu nabo barimo kwitabwaho n’ abaganga.