VIDEO YA Nyiransengiyumva ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga( Reba video)

Amaseka adashira kumbuga nkoranyambaga bitewe na Nyiransengiyumva Valentine ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu buryo aririmbamo n’imvugo ze ziba ziganjemo cyane gutebya.

Mu minsi mike ishize nibwo uyu mukobwa uvuka mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke yatangiye kugaragara mu biganiro bitandukanye, cyane cyane kuri YouTube.Ni umukobwa uvuka mu muryango w’abana batatu, akaba umuhererezi. Avuga ko amaze iminsi mike mu Mujyi wa Kigali.

Mu biganiro bye yaje kuvuga ko ari mwene wabo wa Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Avuga ko ari umuhungu wa mubyara wa nyina.

Ari kuri Rose TV Show yagize ati “Navuye i Nyamasheke intego yanjye nta yindi, ni ukumenyekanisha impano yanjye. Ariko nkashakisha buri muntu wese, yaba umuyobozi, yaba umunyamakuru, yaba uw’iwacu, uwo dufitanye isano n’uwo tudafitanye isano, kugira ngo mumenyeshe ibihangano byanjye, amfashe.”

Icyo gihe ngo yabanje gushakisha Bamporiki, amuhamagaye ntiyamwitaha ariko ahorana ibitekerezo ko nubwo atamwitaba, umunsi umwe azamutungukaho. Ngo ntibyakunze ko babonana, kuko Bamporiki amaze iminsi afungiwe mu rugo.

Mu biganiro bye, Nyiransengiyumva yakomeje kwifashisha indirimbo yahimbye zakomeje gusetsa benshi, bitewe n’uburyo aririmbamo.

Zirimo iyo aba aririmba ati “uhu huh uh hu huh uhuh… Dore imbogo, dore Imvubu, dore Impala…” ibi Byatumye abantu benshi bagenda bakata uduce tw’indirimbo ze, bakadusakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga