Umu polisi yaciye murihumye umusirikare amutwara intwaro!Police Fc itwaye APR FC umukinnyi.

Police FC nyuma yo kuzana Mashamin Vincent nk’umutoza mukuru wayo, yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri abakinnyi bayo barimo Rutanga Eric na Sibomana Patrick.

Muri iki gitondo ubuyobozi bwa Police FC bwatangaje  ko bwamaze  kongerera amasezerano abakinnyi bayo babiri barimo  Rutanga Eric na Sibomana Patrick ndetse inagura na bandi batatu bigeze gukomera muri shampiyona y’u Rwanda.

Abakinnyi Sibomana Patrick na Rutanga bari bamaze imyaka ibiri muri Police FC ariko bakaba ari bamwe mu bayifashije muri iyi myaka ari nayo mpamvu iyi kipe yahisemo kubongerera amasezerano.

Amakuru ahari ni uko kugeza kuri ubu Police FC yamaze kugura abakinnyi batatu barimo Mugiraneza Jean Baptiste uheruka gutandukana na KMC yo muri Tanzania, Emery Mvuyekure wavuye Tusker FC yo muri Kenya na Jacques Tuyisenge wari kapiteni w’ikipe ya APR FC.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwaho undi umwe mu gihe yaba yitwaye neza.

Related posts

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?

Amagaju FC yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports