Amakuru arimo gucicikana ku Mbuga nkoranyambaga , inkuru irimo kugarukwaho n’ iya Ishimwe Vestine usanzwe ari umuhanzi mu indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana afatanyije na Murumuna we Dorcas ,yamaze gusezerana mu mategeko n’ umukunzi we ,uba mu gihugu cya Burkina Faso.
Amakuru avuga ko uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya wo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ndetse nta muntu wari wemerewe gufata amashusho nk’ uko ari itegeko ryatanzwe n’ abareberera inyungu z’ aba bakobwa mu muziki.
Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe 2 bavukana bo mu Karere ka Musanze,biyemeje kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, zirimo Iriba, Simpagarara, Adonai, Neema, Ihema, Umutaka, Ibuye, Nzakomora, Nahawe Ijambo, ku Musarana ,Si Bayali, Isaha n’ izindi zitandukanye bagiye baririmba.
Ishimwe Vestine yavutse tariki ya 02 Gashyantare 2004 ,akaba aherutse gusoza ayisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka. Bavuka ari abana 6 mu rugo iwabo, harimo abakobwa 4 n’ abahungu 2. Baririmba muri Goshen Choir y’ i Musanze. Batangiye kuririmba ku Giti cyabo mu 2018, maze mu 2020 batangira gukorana na MIE y’ umunyamakuru Murindahabi Irénée ari nawe ureberera umuziki wabo kugeza ubu.
Kuri ubu inkuru iri kuvugwa kuri iri tsinda rya Vestina na Dorcas ni uko umwe muri bo ari nawe mukuru, Ishimwe Vestine yamaze gusezerana mu Murenge n’ umukunzi we Ouedraoso Idrissa wo mu gihugu cya Burkina Faso ufite imyaka 42 y’ amavuko. Amakuru avuga ko uyu musore ari umukire cyane wakunze bikomeye uyu mukobwa, yiyemeza kuzabana na we akaramata, none ubukwe buratashye agiye kujyana uwo yakunze.