Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga

 

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, nibwo hamenyekanye nkuru y’ inshamugongo y’ uko umubyeyi w’ Umuraperi Hegenimana Jeana Paul uzwi nka Bushali yitabye Imana.

Ni mu butumwa buteye agahinda uyu muraperi ufite izina rikomeye mu Rwanda yasangije abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ashyiraho ikimenyetso cy’ uko asutse amarira.

Uyu muhanzi yongeye kwandika ijambo ati” Oya Mama”..naryo ariherekesha amarira.

Umwe mu nshuti za hafi z’ uyu muhanzi akaba n’ umwe mu bamufasha mu muziki, yavuze ko umubyeyi we yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2025 asize uburwayi yari amaranye igihe.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda agize ibyago byo kubura umubyeyi we nyuma y’ iminsi mike ashyize hanze album ye yise “Full moon”.

 

 

Related posts

Ese koko Shaddyboo yaba yarambuwe miliyoni 6 mu rukundo rw’ ibinyoma cyangwa ni agatwiko?

Ikiganiro cyari gikunzwe n’ abatari bake cyakuwe kuri Televiziyo y’ u Rwanda

Wa mwana wari mu gitaramo cya mateka ,yahawe impano idasanzwe n’ umuhanzi w’ ikirangirire mu Rwanda