DR Congo: Hatangajwe umubare w’ ababuriye ubuzima mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022, nibwo habaye imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO mu mujyi Goma , muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , aho byatangajwe ko abantu batamu baburiyemo ubuzima abandi barenga 50 ubu ni indembe.

Iyi mibare yemejwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , nk’ uko byatangajwe n’ Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022.

Muyaya yavuze ko iyi myigaragambyo y’ i Goma yaguyemo abantu batanu ikomerekeramo abarenga mirongo itanu.

Hari andi makuru kandi yavuze ko mu mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022, Mu Mujyi wa Goma humvikanye urusaku rw’ amasasu ahabera iyi myigaragambyo yanakomeje kuri uyu munsi ku wa Kabiri.

Yavuze ko Guverinoma yasabye Igisirikare n’ Igipolisi cy’ Igihugu , gukora ibishoboka kugira ngo iyi myigaragambyo ihagarare, ubundi mu Mujyi wa Goma hakaboneka ituze ndetse n’ abakozi ba MONUSCO babaye bahagaritse akazi kabo , bakagasubiramo.

Related posts

Abanyamulenge benshi barimo na Apostle Paul Gitwaza bari mu gahinda gakomeye , bitewe n’ urupfu rutunguranye rwabaye ku muntu w’ ingirakamaro

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri