Uwatanze amakuru kuri Kaminuza ya huye ari mu kaga gakomeye.

 

 

Mu  Karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari umunyerhuri witwa Umukundwa Liliane urimo gutabaza nyuma y’uko atanze amakuru ko muri iyi Kaminuza  nta internet bagira.

 

Uyu munyeshuri  ibi yabitangaje ubwo yandikaga ku rubuga rwe rwa x rwahoze rwitwa twitter ko bafite ikibazo cya internet muri iyi kaminuza yabo, ko bibangamira imyigire yabo.

Ubutumwa bw’ uyu munyeshuri wahise busubizwa n’ ubuyobozi butandukanye bw’ iyi kaminuza, bwose bwemeje ko hari ikibazo cya internet , ariko ko biri gukorwa kugira ngo gikemuke.

Ubwo yari amaze gutanga ubu butumwa uyu munyeshuri, yahise atangira gushakishwa, ku buryo bukomeye kuri ubu ifoto ye irimo guherekanwa imbere muri kaminuza no mu ma groupe ya WhatsApp’ ngo uwaba amuzi atnge amakuru.Ni ibintu avuga ko bimuteye impungenge ngo kuko hari n’ abayobozi b’ abanyeshuri (ba Cepin) babwiwe ko uwaba amuzi akamuhishira bimugwa nabi.

Uyu munyeshuri yanditse ku rubuga rwa x atabaza agira ati” Nyuma yo gusobanuza ikibazo cya internet muri Kaminuza NKURU y’u Rwanda, ndimo gushakishwa muri Campus yose nkaho hari icyaha nakoze. Ese ibi birakwiye Bwana @KabagambeI? Ndumva mfite ubwoba. Ndumva ndimo guhigwa kandi mfite ubwoba nukuri” yakomeje agira ati” Bari guhererekana ifoto indanga mu matsinda atandukanye ya WhatsApp banshakisha. Noneho muri group yaba CP na ba Cepine bababwiye ngo niba hari CP cyangwa Cepine unzi akaba yanze kumvuga, ngo ingaruka ziri bumubeho aze kuzirengera”.

Uyu munyeshuri yavuze ko akaneye ubuvigizi”kugira ngo hatazaba n’ izindi ngaruka “mu masomo asanzwe yiga”.

Kaminuza y’ u Rwanda biciye muri Ignatius Kabagambe umuvugizi wayo, yavuze ko kaminuza ishimira uriya munyeshuri ku kuba yagize ubutwari bwo kugaragaza ikibazo cya internet ya muri iyi kaminuza ya Huye, yizeza ko hari ibiri gukorwa mu kuvugurura serivisi za Internet muri ririya shuri.

Related posts

Byagenze gute ku impanuka ya HOWO yinjiye mu Bitaro bya Gisenyi bane barakomereka?

Gasabo: Yatabajwe abura umutabara nyuma asanywa mu bigori yishwe urw’ agashinyaguro.

Nyanza:Uwatashye yasinze yashatse gutema umugore we, ibyabaye nyuma birababaje