Ikipe ikina shampiyona y’icyikiro cya mbere mu Rwanda, Amagaju FC irashaka kwizihiza imyaka 90 imaze ibayeho itsinda APR FC.
Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2024 saa cyenda nibwo Amagaju FC azaba yakiriye APR FC mu mukino wo ku munsi wa 15.
Mbere yuko uyu mukino ukinwa Umuvugizi w’Amagaju FC,Prince Theogene Nzabihimana yatangaje ko iyi kipe ari kipe y’ubukombe ndetse muri uyu mwaka ikaba yizihiza isabukuru y’imyaka 90 ibayeho bityo rero ko bakeneye kuyizihiza batsinda APR FC.
Yagize ati “‘Amagaju FC ni ikipe y’ubukombe ikaba imfura mu makipe y’u Rwanda,aho muri uyu mwaka wa 2025 yizihiza isabukuru y’imyaka 90 ibayeho,turashaka kwizihiza isabukuru dutsinda amakipe duhereye ku ikipe ya APR FC”.
Yakomeje avuga ko gutsinda APR FC ari ibintu bishoboka” Gutsinda ikipe ya APR FC ku ikipe ikomeye nk’Amagaju FC birashoboka cyane ijana ku ijana.abakunzi b’Amagaju turashaka kubaha ibyishimo kuri uriya munsi.Icyo dusaba abakunzi b’Amagaju FC nukuhagera ari benshi”.
Kugeza ubu Amagaju FC iri kumwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 18 mu gihe izaba ikina na APR FC iri kumwanya wa 2 n’amanota 28.
Kuri ubu Amagaju FC yashyize hanze ibiciro by’amatike yo kwinjira ku mukino izakiramo APR FC kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mutara 2025 saa 15:00 Kuri Sitade Mpuzamahanga Huye.
Ibiciro by’amatike bizahinduka kuva ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2025.