Bamwe bagize ngo ni imyuka mibi! Karongi inkuba yakubise abantu 12 bari bugamye 4 bahita bapfa

 

Ni inkuru yakababaro yabereye mu Karere ka Karongi ,Aho abantu 12 bakubiswe n’ inkuba bane muri bo bahita babura ubuzima.

Iyi nkuru yababaje benshi yabereye mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Mubuga, muri kano Karere , Aho iyi nkuba yakubise bano bantu kuri iki Cyumweru tariki 05 Mutarama 2025.

Ibi byemejwe n’ ubuyobozi bw’ Akarere ka Karongi aho buvuga ko mu mugoroba ubwo abo bantu barimo n’ abana bajyaga kugama mu nzu itaruzura iri hafi ,aho inkuba ikahabakubitira.

Umuyobozi w’ Akarere ka Karongi Gerald Muzungu , yabwiye itangazamakuru ko ayo makuru bayamenye ati” Abantu 12 barimo abana bagiye kugama imvura yari ibasanze mu nzira, inkuba irabahakubitira. Abantu bane barimo abana bahise bapfa,abandi 8 bajyanwa kwa muganga.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kuzirikana ko Akarere kagaragaramo imvura n’ inkuba bityo ko bakwiye kwitwararika bakirinda kuzitegeza, asaba abantu kwirinda kugama ahantu hitaruye kandi bakirinda kuhugamira icyarimwe ari benshi.

Related posts

Byagenze gute ku impanuka ya HOWO yinjiye mu Bitaro bya Gisenyi bane barakomereka?

Gasabo: Yatabajwe abura umutabara nyuma asanywa mu bigori yishwe urw’ agashinyaguro.

Nyanza:Uwatashye yasinze yashatse gutema umugore we, ibyabaye nyuma birababaje