Joseph Kabila yageze muri Congo anyuze mu Mujyi wa Kigali, benshi baratungurwa

 

Amakuru aravuga ko Joseph Kabila wahoze ayobora muri Congo, ngo yageze mu Mujyi wa Goma nyuma y’ igihe kirekire ataba muri icyo gihugu ,gusa hari hamaze iminsi bivugwa ko agiye kuza muri iki gihugu.

 

Kabila byavuzwe ko yabaga mu gihugu cya Afurika y’ Epfo yageze mu Mujyi wa Goma ku gicumunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025.

Aya ni amakuru bamwe mu bantu bo muri AFC/ M23 bahaye itangazamakuru bavuga ko yageze mu Mujyi wa Goma anyuze mu Rwanda.

Uyu mugabo ngo kuva yava ku buyobozi ,igihe kinini yakibaye aba muri Afurika y’ Epfo aho yari mu masomo ndetse yanabaye muri Zimbabwe.

Amakuru yo kuza mu gihugu akomokamo yatangiye gucicikanya mu binyamakuru bitandukanye avuga ko azaza mu gihugu cye ku wa 8 Mata 2025, icyo gihe byavuzwe ko inzu azaturamo mu Mujyi wa Goma yamaze gutunganywa.

Joseph Kabila ni umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri Politike ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko abamushyigikiye ni benshi.

 

Related posts

Abaturage b’ i Burundi bishimye uburyo Perezida wabo yikoreye umusaraba ,Bamwe bati’ “Ahubwo ni wowe tuzasenga kuko udukorera ibintu byiza”

Kigali_ Musanze: Harakekwa icyaba cyateye impanuka yatumye abari bagiye kurugendo bashya ubwoba abandi babura ubuzima.

Ese kubera iki abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bahabwa amanota hazajya gahenderwa ku ki? Ibyatangajwe n’ Inama y’ Abaminisitiri