Mu gihugu cy’ u Burundi inkuru irimo kugarukaho ni uko Perezida wabo yikoreye musaraba bizamura sakwe sakwe ku mbuga nkoranyambaga ,hari bamwe bagiye babyishimira abandi nabo barabigaya.
Aya mafoto ya Perezida w’ u Burundi yikoreye umusaraba yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu , bibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu.
Ku wa Gatanu Mutagatifu ni imunsi Abakirisitu Gatolika bibuka ububabare bwa Yezu Kirisitu ,bubanziriza izuka rye ryizihizwa ku munsi wa Pasika, rero Perezida Perezida Evaritse Ndayishimiye nawe ntabwo yatanzwe kuri uwo munsi Mutagatifu ,dore ko yagaragaye yikoreye umusaraba ari kimwe n’ Umuryango we.
Ibiro by’ Umukuru w’ igihugu cy’ u Burundi byatangaje ko ku wa 18 Mata 2025, Parezida Ndayishimiye yikoreye umusaraba mu rwego rwo kuzirikana umubabaro Yezu yahuye na wo ubwo yajyaga kubambwa, yari aherekejwe n’ umugore we, Angelina Ndayubaha Ndayishimiye ,abana be ,n’ itsinda ry’ Abakirisitu baririmbaga indirimbo z’ agahinda.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri icyo gihugu bavuze ko bakunze uburyo Perezida wabo yagiye kwifatanya n’ Abakirisitu Gatolika kuzirikana umubabaro Yezu yahuye na wo ubwo yajyaga kubambwa. Hari uwagize ati” Hari gihe nawe tuzagusenga bitewe ni bintu byiza udukorera”.
Abatandukanye bose bo muri kino gihugu bagiye bandika ubumwa bwiza bwose bugaruka kuri uyu mukuru w’ Igihugu wagiye kwifatanya n’ Abakirisitu.