Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu, tariki ya 25 Kanama 2023 mu nama yabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru Perezida Paul Kagame yagaragaje uko yamenye iby’iyimikwa ry’umutware w’abakono.
Inkuru mu mashusho
Ni inama yitabiriwe n’abavuga rikumvikana basaga 700 bo mu Turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru aritwo:Rulindo, Musanze, Gakenke, Gicumbi, Burera ndetse n’utundi dutatu two mu Burengerazuba aritwo Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.
Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize, yahamagawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo amubwira ko hari abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda yafunze “kuko bari mu bintu bidasobanutse”.
Umugaba mukuru w’ingabo kandi akaba yarabwiye Perezida wa Repubulika ko ngo umwe muri abo basirikare, yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, ariko akaza kubeshya akagaruka mu gihugu kugira ngo yitabire uwo muhango wo kwimika umutware w’abakono. Umugaba Mukuru w’Ingabo ngo yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ibyo bintu abo basirikare bari bagiyemo, ari iby’amoko, ko bifite intera ndende.
Perezida wa Repubulika Ati “Arambwira ati hari abantu bitwa abakono bashaka kwimika umwami wabo, Nti uwo mu-colonel wagize neza kumufunga nti ariko mukurikirane mumenye ibirenze ibyo”.
Perezida Kagame kandi ngo yabajije Umugaba w’Ingabo abasivile bari bitabiriye bo icyo yabakoreye kuko aba colonel bo yari yabafunze, umugabo mukuru w’ingabo niko kumusubiza mu magambo yumvikanisha ko adashinzwe abasivile. Aseka, Perezida Kagame ngo yamusubije ko abasivile agiye kubamufasha kuko bose abashinzwe.
Ni ko guhamagara inzego zitandukanye, abasaba ko bikurikiranwa, batangira kumubwira amazina y’abantu bitabiriye, barimo uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney Ati “Nasanze abenshi ari abo muri FPR, ndabahamagaza nti ni ibiki mwagiyemo. Nti Visi Meya ibi ni ibiki, ati barambwiye ngo babitangiye uruhushya, nti ni inde wabitangiye uruhushya?”
Perezida Kagame yumvikanishaga ko uwo Visi Meya wa Musanze yakuwe ku mirimo ye, Andrew Rucyahana Mpuhwe, ari we wari ukwiriye gusabwa uruhushya ariko ko atari azi uwatanze uruhushya mu gace ayobora.
Ati “Nti ubu koko mwarironze, mushyiraho umuyobozi, nti ubu u Rwanda ko rufite bene ayo moko menshi, nibujya gucya undi agashyiraho ibindi ubwo ni ko hagendamo abapolisi, abasirikare, ba visi meya, mwasigarana ikihe gihugu?”.
Umukuru w’Igihugu kandi yakomeje abaza abari bitabiriye iyi nama ati “Nitwigabanya mu moko, u Rwanda ruzasigara ari urwa nde? Igikurikiraho, muraza kurwana, murabirwaniramo, murarwanira mu busa, mutware ubusa, hasigare ubusa. Ni mwe nkomere za mbere”.
Muri iyi nama kandi Perezida Kagame yatangaje ko akibyumva, ibyo yaketse ni uko hari ikindi kibyihishe inyuma ku buryo yabonaga ko ari nk’ikintu gituritse gihishe byinshi.
Yakomeje ati “Uwo mwagiraga umuyobozi w’umuryango, baje kumbwira ko ariwe ufite amasoko yose. Uwo ni we ubona amasoko ya Leta kandi bimaze igihe amafaranga ni yo yamugize umwami ntabwo ari ikindi”.
Ngo nyuma y’uko bamwe bakoze agatsiko kabo, abandi ba rwiyemezamirimo bo mu Ntara y’Amajyaruguru babuze aho bamenera, biyemeza na bo gushinga ibyabo mu buryo bwo kwirwanaho ku buryo byavuye mu moko asanzwe y’Abanyarwanda bigera muri ya yandi atatu yazanywe n’abakoloni (Abahutu, Abatwa n’Abatutsi)
Uretse ibyo kandi ngo isesengura ryakozwe ryagaragaje ko hari n’ibindi bikorwa byuje urwangano biba mu Ntara y’Amajyaruguru birimo kuba umuturage umwe yifata akaragira amatungo mu murima wa mugenzi we batumvikana, undi na we akabyuka mu gitondo agafata umuhoro akajya gutema amatungo y’undi.