Abasore bagira isoni ni beza cyane ku bakobwa. Muri iyi nkuru uramenyeramo impamvu nyamukuru zituma abakobwa benshi bakunda bene aba basore.Abahanga ntabwo bigaragaza inyuma cyane ahubwo barareka ibikorwa byabo akaba ari byo bibagaragaza muri sosiyete babamo. Abasore bagira isoni rero ntabwo bavuga menshi ariko iyo birekuye bavuga neza cyane ku buryo butangaje kandi bagira n’ibitekerezo bizima. Barakundwa cyane kandi nabo bazi gukunda.
DORE IMPAMVU NYAMUKURU ZITUMA BYEMEZWA KO ABAKOBWA BAKUNDA ABASORE BAGIRA ISONI
1.Icya mbere kandi cy’ingenzi cyane gituma abasore bagira amasoni bakundwa cyane ni uko badakunda kuvuga vuga cyangwa ngo bavuge n’ibitabareba ariko amaso yabo n’inseko byabo biravuga cyane.Uyu musore ugira isoni iyo akurebye avuga amagambo menshi cyane kurenza umusore uvuga cyane kandi akaba avuze amagambo meza cyane ndetse ukaba wakwibwira n’ibyo atigeze atekereza. Ni hahandi uzasanga abakobwa babari iruhanze bibwira ko babakunda nyamara nta n’ibihari.
2.Ibyo ukora byose n’ibyo uvuga byose bagutega amatwi kuko birinda mu magambo ndetse bakamenya na kamere z’abo bari kumwe. Bazi neza ko abakobwa batibagirwa.
3.Bagira urukundo rwo kwita ku bo bakunda cyane. Abasore bagira amasoni menshi bita ku bakunzi babo cyane. Abasore bagira amasoni barinda abo bakundana atari mu magambo ahubwo mu bikorwa.
4.Ntabwo bakunda kwigaragaza imbere cyangwa kwishyira imbere ariko bahashyirwa n’imico yabo n’ubwenge bwabo. Baba bazi kwirwanaho no kwigengesera.
5.Ikintu gitangaje kandi bakundirwa cyane ni amasoni yabo. Bahisha amarangamutima yabo cyane n’amagambo yabo bavuga bakavuga ijambo rikomeye cyane kandi rivuze amagambo yose bakavuze kandi bakavuga icyo utigeze utekereza ko bavuga.
6.Barakundwa ni ab’igikundiro cyane. Uko bakunda nta wundi babihuje. Iyo barakaye bavugira aho nyuma bakisubiraho.