Umusore w’ i Nyamasheke yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’ imyaka 4 agasigarana umwenda w’ imbere yari yambaye!

 

Mu Karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’ Umusore w’ imyaka 18 wafashwe akekwaho gusambanya umwana w’ imyaka 4 y’ amavuko ,ubundi bakaza kubura umwenda w’ imbere uwo mwana yari yambaye.

 

Uwo musore ukurikiranyweho gusambanya uwo mwana w’ imyaka 4 , yitwa Niyonsinzi Fabrice , wo mu Kagari ka Gitwe ,Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke,kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba muri ako Karere.

Amakuru avuga ko Nyina w’ umwana witwa Mukahakizimana Vestine, ngo ibyo byabaye yagiye kurema agasoko ka nimugoroba asiga abana bonyine mu rugo ,nyuma baza kujya ku baturanyi mu rugo rwo kwa Niyonsinzi wari yo wenyine mu rugo. Ubwo rero hagwaga imvura ngo uwo musore yagiye kubaryamisha wa Mukobwa na Musanze we ,igihe basinziriye aterura wa mwana w’ umukobwa amujyana mu kindi cyumba amusambanyirizayo.

Uyu mubyeyi w’ umwana yagize ati” Barakangutse barataha basanga ntaragera mu rugo bajya mu nzu nto dufite bicaramo ,na wa musaza we mukuru w’ imyaka 8 yaje ,mpageze uwo mukuru ambwira ko mushikiwe nta kenda k’ imbere yambaye kandi yagiyeyo akambaye ,ndebye koko nsanga ntakambaye, nahise mbaza uwo mwana w’ umukobwa w’ imyaka ine ambwira uwo musore yamujyanye mu cyumba cye , arakamwambura amuryama hejuru amukorera ibintu atazi ,arangije arababwira ngo batahe ,aragasigarana”.

Kuru hande rw’ uwo musore yavuze ko ako kenda k’ imbere k’ uwo mwana yagasigaranye ,ko ubwo yari yabashyize mu cyumba baryamamo ,yarebye agasanga uyu mwana intozi zamuriye ,ariko zitariye musaza we,akamujyana mu cyumba cye akakambambura kugira ngo zidakokomeza kumurya.

Gusa ngo uwo musore yabanje guhakana ibyo gusambanya uwo mwana nyuma aza kubyemera atangira gusaba imbabazi ariko Nyina w’ umwana amubera ibamba yanga kumuha imbabaza ahubwo ahita abimenyesha RIB.

Uyu mubyeyi avuga ko ahaganye n’ ikibazo cy’ abaturanyi bagenda bamuvumagura mu nzira aho anyuze bavuga ngo yagombaga kubiceceka ,ntafungishe umwana w’ umuturanyi.

 

Mukankusi Athanasie , Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke wungirijwe ushinzwe Imibereho myiza y’ Abaturage, avuga ko gusambanya umwana ari icyaha gihanwa n’ amategeko , ko atari ibintu byungirwa mu miryango ngo birangirire aho, ko ibyo umubyeyi yakoze ari byo. Ati”Birababaje cyane kubona umusore w’ imyaka 18 yangiza umwana w’ imyaka 4 ,abaturanyi nk’ aho baharaniye uburenganzira bw’ umwana bagaca intege Nyina ngo abiceceke. Sibyo uwo musore agomba gukurikiranwa icyaha cyamuhama akabihanirwa by’ intangarugero.”.

Uyu muyobozi yasabye abasore kwirinda ibyaha nk’ ibi kuko ibihano byabyo biremereye cyane ,cyane ko nk’ uyu abihamijwe yakatirwa gufungwa burundu.

Ivomo: Imvahonshya

 

Related posts

Abaturage b’ i Burundi bishimye uburyo Perezida wabo yikoreye umusaraba ,Bamwe bati’ “Ahubwo ni wowe tuzasenga kuko udukorera ibintu byiza”

Joseph Kabila yageze muri Congo anyuze mu Mujyi wa Kigali, benshi baratungurwa

Kigali_ Musanze: Harakekwa icyaba cyateye impanuka yatumye abari bagiye kurugendo bashya ubwoba abandi babura ubuzima.