Ukuri kubyavuzwe ko umuhanzikazi Queen Cha yaba atwite ndetse akaba yaranaretse umuziki.

Hashize iminsi umuhanzikakazi ukunzwe nabatari bake Queen Cha atagaragara mubikorwa bya Muzika, nyuma yo gusezera muri The Mane uyu muhanzi bikaba byaravuzweko yaba atwite, akaba yarabaye asezeye umuziki bucece akazawugarukamo umwana amaze gukura.

Queen Cha umaze Umwaka wose adasohora indirimbo yongeye kwigaragariza abakunzi be nyuma yibyavuzwe ko uyu muhanzi yaba atwite inda yimvutsi cyangwa akaba Ari kurera uruhinja.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanyomoje aya makuru avugako Ari ibihuha ko adatwite kandi atanabyaye nkuko byagiye bivugwa kenshi.

Yakomeje avuga ko atigeze areka umuziki nkuko bamwe babivuga ahubwo afite ibyo ahugiyemo ko igihe nikigera azabitangaza kumugaragaro.

Kuri ubu Queen Cha akaba aba I Burayi aho yagiye agaragara  Ari mugihugu cy’ubufaransa  nyuma gutandukana na The Mane.

Queen Cha akaba yarakoze indirimbo zihiye zitandukanye zakunzwe nabatari bake zirimo nka Romantic, Question, Winner, Twongere yahuriyemo na Bruce Melodie n’izindi zitandukanye.

 

Related posts

Ese koko Byiringiro Lague umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Police FC koko yaba yarateye inda DJ Crush?

Inkuru iteye agahinda ya Nishimwe Consolée, yiciwe abavandimwe be,arasambanywa yanduzwa Sida muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Nyaxo yasabye imbabazi nyuma yo gukora   ‘Live ya TikTok’ mu gihe abanyarwanda bari mu bihe byo kwibuka