Umukozi w’ Imana yafatiwe mu cyuho arimo kurya akantu n’ umukobwa we uherutse kwahukana

 

 

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru idasanzwe y’ umukozi w’ Imana wafatiwe mu cyuho arimo gusambana n’ umukobwa we uherutse gutandukana n’ umugabo we.

Amakuru avuga ko uyu Bishop yafatiwe mu cyuho mu Ntara ya Homa Bay muri kino gihugu Ari kumwe n’ umukobwa ufite abana 3.

Uyu mukozi w’ Imana bivugwa ko ari bishop muri rimwe mu matorero yo mu gace ka Ndiru, Kagan Ward mu Murenge wa Rangwe mu Ntara ya Rangwe yashinjwaga kutubahiriza imyitwarire y’ umuco n’ idini mu gukora icyaha cyiswe icy’ ubugome.

Nk’ uko tubikesha ikinyamakuru standardmedia.co.ke.,kibivuga ngo uyu ushinjwa yafatiwe mu Mudugudu wa Ndiru,ahitwa Kokoko aho yasanzwe mu gikorwa giteye isoni ari kumwe n’ umukobwa we Mukuru wari uherutse gutandukana n’ umugabo we bafitanye abana batatu.

Amakuru avuga ko abaturage babanje kubona amakuru avuga ko uyu Bishop yaryamanye n’ umukobwa ufite abana batatu.Byavuzwe ko umukobwa yasubiye mu rugo kugira ngo agumane n’ ababyeyi be nyuma y’ uko mu rugo rwe bigenze nabi, bigatuma adakomeza kubana n’ umugabo we. Gusa ntiharamenyekana icyo uwo mukobwa yapfuye n’ umugabo.

Related posts

Yamuririye amafaranga kandi nawe ntayo agira! Umukozi ukora akazi ko mu rugo yiyambuye ubuzima kubera kubengwa n’ umumotari yahaye amafaranga

Ese byagenze gute kugira ngo ikimonyo kimwe cy’ ikigore kigure amadolari 233? Abaturage bose batangiye kubirwanira

Bamukundaga kuruta Imana dusenga! Ibyo wamenya ku musore wishwe arashwe nyuma yo kwigarurira imbaga