Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

 

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Liliane Uwineza akurikiranyweho ibiganiro akora ku muyoboro we wa YouTube bingana mu nzira zo gukora ibyaha.

Uru rwego ruvuga ko rwamuhamagaye ruramuganiriza ndetse rumugira inama yo kujya yigengesera ku magambo akoresha mu biganiro akora kuko byinshi babonaga biganisha ku byaha.

Amakuru avuga ko Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha,RIB, rwamugiriye inama yo kureka gutukana no kwibasira abandi no gukoresha imvugo zishobora gukurura urwango. Yagaragaje ko yabyumvise ndetse asaba imbabazi ,yiyemeza Kugira ibyo ahindura ndetse asiba n’ ibiganiro bimwe,ariko nyuma yongera gukora ibiganiro birimo amagambo ashobora gukurura amacakubiri.

Amakuru akomeza avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025, yarahamagawe kugira ngo asobanure impamvu arimo gukora ibiganiro birimo imvugo zishobora gukurura amacakubiri yanga kwitaba biba ngombawa ko afatwa hakoreshejwe impapuro zo kumuta muri yombi( mandat). Iperereza rirakomeza afunze,azafatirwa icyemezo bishingiye ku cyo Iperereza rizagaragaza.

 

 

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu