Umukinnyi wabigize umwuga Charles Bbaale yamaze kwandika asaba ko yasesa amasezerano afitanye n’ ikipe ya Rayon Sports, yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 17 Mutarama 2025.
Aya makuru aje nyuma y’ uko Charles Bbaale yari amaze igihe kitari gito cyane ari mu bihe bitari byiza haba kuruhande rwe , ndetse n’ abakunzi ba Rayon Sports kubera kutabaha ibyo bamwifuzagaho.
Imwe mu impamvu zatumye abafana n’ abakunzi b’ iyi kipe batangira gushidikanye ku musaruro we ,ni kuva igihe uyu mukinnyi ufite ubwenegihugu bw’ Igihugu cya Uganda yagiriye imvune mu myitozo yiteguraga Umukino wahuje Rayon Sports na Gorilla FC wabaye tariki ya 24 Ugushyingo 2024.
Charles Bbaale yaciye mu makipe atandukanye mu Gihugu cy’ iwabo cya Uganda arimo na Villa SC yubakiyemo ibigwi.
Kugeza ubu Ikipe ya Rayon Sports yasoje imikino ibanza ari iya mbere n’ amanota 36 mu mikino 15 ikurikiwe na APR FC n’ amanota 31.
Kugeza ubu Rayon Sports yashoje imikino ibanza ari iya mbere n’amanota 36 mu mikino 15 ikurikiwe na APR FC na 31 ariko isigaje umukino ifitanye n’Amagaju kuri iki Cyumweru.