Umugore yatanze imyanya itatu y’akazi ku bagore ko kuba inshoreke zimufasha guhaza irari ry’umugabo we akajya abahemba akayabo k’amadorari.

Pattheema Chamnan ni  umugore wo mu gihugu cya Thailand wavuze ko ashaka gutanga akazi ku bagore bazajya bamufasha gushimisha no guhaza irari ry’umugabo we.

Uyu mugore w’imyaka 44, Nyuma yo kwandura indwara,  yashize itangazo ry’akazi kadasanzwe kuri Twitter, nk’uko yabisobanuye mu itangazo yavuze ko ashaka guha akazi abandi bagore ko guhaza umugabo we kuko we adashobora kumuhaza wenyine.

Yagize ati”Ndashaka guha umugabo wanjye inshoreke 3.” Ugomba kuba ufite hagati y’imyaka 30 na 35 kandi warize ufite impamyabumenyi kugira ngo wemererwe.”

Yakomeje avuga ko muri aba bagore batatu ashaka, bose bazamufasha bakazajya bahembwa amadorari 415 ku kwezi.

Ati “Uzajya uhembwa amadorari 415 ku kwezi, uzacumbikirwa kandi ugaburirwe ku buntu. Ariko ugomba kumfasha. Abantu babiri bazahabwa akazi kugira ngo bamfashe gutegura inyandiko mu biro byanjye, undi azahabwa akazi ko kunyitaho n’umugabo wanjye n’umwana wanjye. ”

Yavuze kandi ko aba bagore bagombaga gutsinda ikizamini cyo kwa muganga  cy’uko batanduye virusi itera SIDA.

Nubwo ibi bisabwa bidasanzwe, ariko nk’uko bitangazwa hari umukozi  wa mbere wamaze gutsinda wari usanzwe ari inshuti magara ya Pattheema. Aba bashakanye babonye bamujyanye mu rugo rwabo.

Related posts

Ababyeyi ba wamwana wamizwe n’imvubu ikamuruka akiri muzima batangaje uko byagenze ngo imuruke

‘’Nubashye ibitekerezo by’abafana’’_KAVANGE yavuze byinshi ku ndirimbo ye nshya.

FRANCE: Umunyamuziki W’Umunyarwandakazi Ange Umwali akomeje guca ibintu hirya no hino mu muziki nya Africa.