FRANCE: Umunyamuziki W’Umunyarwandakazi Ange Umwali akomeje guca ibintu hirya no hino mu muziki nya Africa.

Ange Umwali

Mu kiganiro kuri telephone Ange yagiranye na kglnews yatangaje ko gukunda umuziki byamujemo cyera cyane kandi ko mugihe cy’imyaka 22 uyu munyamuziki w’umunyarwanda yari yaratangiye kujya mu ma studio. Ange avuga ko yatangiye kwandika indirimbo ze akiri muto rwose kandi akaziyandikira neza.

Mu ntego z’umuziki cyangwa se ibihangano bya Ange ni ugusangiza abantu bose muri rusange uburambe bwe n’amarangamutima ye.

Akenshi indirimbo ze usanga zishingiye ku marangamutima ya muntu muri rusange(emotions).

Indirimbo Ange aherutse gukora, yari yiganjemo ubutumwa buyigize bugaragaza amarangamutima cyane aho avuga ku nshuti nziza zibana igihe kirekire ariko bikarangira zihemukiranye.

Ni indirimbo irimo amarangamutima menshi ariko ifite umuziki mwiza, Indirimbo yitwa “Any more “by Angel Umwali.

Uyu munyamuziki yagize ibyo atangaza ku bakunzi be bamukurikira ndetse n’ibyo ateganya gukomeza gukora aho yavuze ko ateganya gukomeza umuziki we ugashinga imizi kandi ko ateganya gukorana n’abandi bahanzi.

Ange ngo iyo abantu bumvise ibihangano bye barushaho kongera gutekereza cyane bityo ngo abenshi baba bamubwira ngo ni byiza cyane nakomereze aho. Ikindi ni uko Ange ateganya Indi mishinga y’indirimbo zifite amashusho kandi ngo yizera ko vuba zitangira kujya hanze.

Mu bantu Ange baririmbanye ashimira cyane harimo uwitwa BeatsBy TNIA wamukoreye umuziki(Beats maker) akongera agashimira cyane umuhanzi Motems.

Ubusanzwe uyu munyamuziki Ange Umwali ni Umunyarwandakazi wahavukiye ndetse n’ababyeyi be n’abanyarwanda gusa kuri ubu atuye mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy’ubufaransa aho umuryango we wimukiye.

Afite imyaka 23 y’amavuko. Mu busanzwe aracyari umunyeshuri, akaba umwanditsi w’indirimbo,ndetse n’umuririmbyi.

Ibindi twamenya kuri uyu mwari ni uko kuri ubu ari mu bari guhatanira ikamba rya Miss France aho kuwa 03 Mata uyu mwaka yabashije kuba yaba umwe mu batsindiye itike yo gukomeza amarushanwa ya miss France ibizwi nka Miss grant Lyon Contest gukura intsinzi hano bikaba aribyo byamwemereye gukomeza muri Miss Rhone izaba tariki ya 05 Kamena uyu mwaka. Aha hakazaba ariho hanabonekamo Miss France.

Kuba kunzi ba Ange bamumenyereye Ku izina ry’ubuhanzi “Yourgurl Ange” akaba ari naryo akoresha kenshi ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo 2 imwe yayisohoye mu kwezi kwa cyenda 2021 yitwa “Past times” indi iza gusohoka mu minsi ishize muri uku kwezi kwa 5 2022 ari nayo yakunzwe na benshi izwi nka “Any more“.

Ange mu buzima busanzwe akunda gutwara, kwiruka, Siporo n’ibindi byinshi byamuzanira ibyishimo kandi bimuhuza n’abantu nabo bakishima.

Umwanditsi: Jeremie NIYIGUHA

Related posts

Ababyeyi ba wamwana wamizwe n’imvubu ikamuruka akiri muzima batangaje uko byagenze ngo imuruke

Umugore yatanze imyanya itatu y’akazi ku bagore ko kuba inshoreke zimufasha guhaza irari ry’umugabo we akajya abahemba akayabo k’amadorari.

‘’Nubashye ibitekerezo by’abafana’’_KAVANGE yavuze byinshi ku ndirimbo ye nshya.