‘’Nubashye ibitekerezo by’abafana’’_KAVANGE yavuze byinshi ku ndirimbo ye nshya.

KAVANGE Sabin, umwe mu bahanzi bakomeje gukotanira kuzamura umuzikinyarwanda ku rwego mpuzamahanga,yasohoye indirimbo ye nshya yise’’Ngwino’’ nyuma yo gukora iyo yise ‘’Pesa’.

Mu kiganiro na KGL news uyu muhanzi uba mu gihugu cy’Ubufaransa yahamijeko igitekerezo cy’indirimbo ye nshya Ngwino gifite aho gihurira n’amateka y’ibyo yari amaze gucamo mu rugendo rwe rwa gisore hanyuma bamwe mu bakunzi be bari babizi bamusaba ko yakora igihangano gifite aho gihuriye n’ayo mateka.

Yagize ati:’’inganzo ya Ngwino yaje bivuye mu mateka y’ibyo nari maze gucamo mu rugendo rwa gisore rujyanye n,urukundo navuga ko nasaga nk’uwarutakaje icyo gihe iriya ndirimbo nubundi isubiwemo kuko umwimerere wayo nayikoze muri 2009 nyikorera I Huye muri MAURIX STUDIO mfashijwemo na nyakwigendera producer Dr JACK inganzo yayo urumva ko yaje mbere y’uwo mwaka. Ni amateka arambye gusa abari bayizi bari baransabye kuyivugurura nanjye nubaha ibitekerezo byabo’’.

KVANGE Sabin ni umwe mu bahanzi bakora injyana zitandukanye kuko buri ndirimbo yose akoze ayikora mu njyana itandukanye n’iyindi. Iyi ndirimbo ye nshya ‘’Ngwino yayikoze mu njyana ya Reggae naho PESA yayibanjirije yayikoze mu njyna ya Kwaito itamenyerewe hano ku Rwanda.

Uyu muhanzi ukomeje kwigaragaza by,umwihariko mu gihugu cy’ Ubufaransa ahamya ko avangavanga injyana mu rwego rwo kongera umubare w’abakunda ibihangano bye hirya no hino.

Ati :’’injyana injemo nkora iyo kugira ngo abafana banjye aho bazashaka guhindurira hose bazahansange !Nibwo buryo bwo kubagota mu mpande zose!

Uyumuhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nk’ YUMMY yavuze ko arimo gutegura ibitaramo bitandukanye ku mu gabane w’I Burayi nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya, ni umwe kandi mu bahanzi bagombaga kwakira umuhanzi Davis D uri mu Burayi aho yagiye gukora ibitaramo bitandukanye kuri uwo mugabane gusa ngo kubera akazi kenshi ntabwo byamukundiye.

Mu mgambo ye kavange yagize ati:’’ Nibyo uku kwezi turi kubona ibitaramo byinshi nange hari icyo nari mfite mu mugi wa Nantes aho nari kuzaza kwakira Davis D ariko kubera impamvu z’akazi ntabwo bikinkundiye. Urebye nicyo gitaramo navugaga mfite muri iyi summer gusa mu kwa 12 mfite ibitaramo ahatandukanye navuga ko ari tour de France kuko nzahera Nantes,Lyon nyuma nsoreze Paris. Aho niho ndi kugerageza ngo zimwe mu ndirimbo mbitse mbe nzishira hanze abafana babe bazimenyera mu gihe ngenda nkora n’amashusho gahoro gahoro.”

Uyu mugabo washyize hanze indirimbo ye yambere muri 2005, yateguje abakunzi b’ibihangano bye amashusho y’indirimboye ye yise “PESA” mu minsi mike kuko ibikorwa byo gufata amashusho bigomba gutangira mu mpera z’iki cyumweru ikaba izakurikirwa n’amashusho ya “NGWINO.”

Reba hano indirimbo nshya ya Kavange Sabin yise “NGWINO”

KAVANGE Sabin yatangiye umuziki mu mwaka wa 2005 awukora kugeza muri 2009 ubwo yasubikga umuziki kubera impamvu z’ishuri n’akazi kuko yabonaga atabasha kubibangikanya, yaje kuwugarukamo muri 2021 aho yanavuze ko yagarukanye amaraso mashya n’intumbero zo kuwukora kurwego mpuzamahanga.

Related posts

Ababyeyi ba wamwana wamizwe n’imvubu ikamuruka akiri muzima batangaje uko byagenze ngo imuruke

Umugore yatanze imyanya itatu y’akazi ku bagore ko kuba inshoreke zimufasha guhaza irari ry’umugabo we akajya abahemba akayabo k’amadorari.

FRANCE: Umunyamuziki W’Umunyarwandakazi Ange Umwali akomeje guca ibintu hirya no hino mu muziki nya Africa.